Impuguke mu birebana n’ubuvuzi zemeza ko amibe yo bwoko bwa Entamoeba Hystolitica ariyo itera uburwayi, kandi iyo yamaze kwiremamo udukonoshwa tuzwi nka ‘kystes’ bigorana kuba yavurwa ngo ikire bitewe n’imiterere yayo.
Uku kutavurwa kw’iyi ndwara igaragara mu Rwanda ndetse ikaba ihitana benshi biganjemo abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, biterwa n’uko uko unywa imiti igenda yiga uburyo bwo guhangana nayo.
Iyi ndwara iterwa akenshi n’isuku nke yaba mu biribwa, ibinyobwa n’ibikoresho byo mu gikoni itera ibibazo birimo kugugara mu nda, gucibwamo, kurwara umugongo, impyiko, umwijima, ibihaha ndetse ikaba yatera n’urupfu.
Nyuma yo kubona ko benshi bagiye bakoresha imiti isanzwe ariko ntibakire, mu 2008 Nyakarundi Semahame Samuel, impuguke mu buzima rusange yashyize imbaraga mu gukora ubushakashatsi bwatumye abasha kuvumbura umuti ushobora gukiza amibe burundu.
Mu kiganiro na IGIHE, Nyakarundi usanzwe ayobora Koperative Zirumuze ikora kandi igatanga imiti gakondo, yavuze ko uyu muti hari benshi wavuye, kandi uko imyaka ishira agenda arushaho kuwunonosora.
Ati “Uyu muti witwa Rubagantare nawukoze nyuma yo guhuza ibimera bitandukanye, ukozwe mu buryo usukika n’ibinini.”
Nk’uko bigaragara muri raporo y’umwaka wa 2015/16 hagati ya 80-90% by’abakoresheje uyu muti witwa Rubagantare bahamya ko bakize neza amibe nyuma y’igihe kirekire yarabazahaje.
Uyu muti unafite ubushobozi bwo kurinda izindi ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete n’umubyibuho ukabije kubera ko ugabanya ibinure bitari ngombwa mu mubiri.
Nyakarundi avuga ko mu bihe biri imbere yifuza ko Rubagantare yatangira gukoreshwa no mu mavuriro asanzwe, bityo Abanyarwanda bagatandukana na Amibe burundu.
Ibi kugira ngo bigerweho ariko bisaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ku buryo urushaho kunonosorwa, ndetse ukongerwamo ibyatuma urushaho kugira ubudahangarwa.
Ati “Mbifashijwemo n’inzego n’abantu babifitiye ububasha n’ubushobozi, nifuza gukora ubushakashatsi bwisumbuyeho ku buryo mu bihe biri imbere uyu muti wajya unatangwa mu mavuriro ya leta n’ayigenga.”
Ubu kandi bwaba ari n’uburyo bwo gufasha u Rwanda kwigira no gutuma rurushaho gutera imbere, hagabanywa ingano y’amafaranga atangwa mu gutumiza imiti hanze.
Inkuru bifitanye isano: Byinshi kuri ‘Lippia’ ikorwamo icyayi cyagufasha gutandukana n’umuvuduko ukabije w’amaraso