Site icon Rugali – Amakuru

Terry Georges aratanga ubuhamya ku rugendo yakoze ajya i Kigali ubwo Paul Rusesabagina yagaragaye nk’intwari

Umwanditsi Terry Georges avuga uburyo yasubiye i Kigali mu 2002 ari kumwe na Paul Rusesabagina n’umufasha we. Amaze kumva ubuhamya bwa Paul Rusesabagina byatumye ahaguruka ajya kubukoraho ubushakashatsi mu Rwanda.
Ati naraye muri Hotel aho Paul bamusuhuzaga nk’intwari yaba abo yarokoye cyangwa abakozi. Terry yavuze ko yahuye n’abaministre hafi ya bose kandi ko Filme Hotel Rwanda bayerekanye muri Intercontinental Hotel imbere y’abagize inteko nshingamategeko yose. Yongeyeho ko yicaranye na Paul Kagame na Jeannette akabereka iyo Filme Hotel Rwanda bagaseka maze Paul Kagame aramushimira kuba yarakoze iriya Filme Hotel Rwanda.

Umunsi wakurikiyejo yongeye guhura na Paul Kagame amwumvisha ukuntu Filme Hotel Rwanda izagira uruhare mu bukungu bw’igihugu kuko izakurura abashora mari mu Rwanda. Kagame yarongeye aramushimira amukora no mu ntoki ndetse baranifotoranya barimo bareba iyo Filme. Hotel Rwanda rero yakiriwe neza kuko aho bayerekanye hose abantu bitabiraga kuyireba.

Ibibazo rero bya Hotel Rwanda na Paul Rusesabagina ukurikije uko Umwanditsi Terry Georges abivuga byatangiye nyuma gato y’amatora y’umukuru w’igihugu aho Paul Rusesabagina yanenze ibyavuye mu matora Paul Kagame yagizemo amajwi 96 kw’ijana. Guhera ubwo ibintu byahise bihindura isura n’uko ikinyakuru cya Kagame Igihe gisubira kuri babatanga buhamya barokotse Jenoside bahindura ibyo bari baravuze igihe Umwanditsi Terry Georges yakoraga ubushakashatsi agira ngo amenye ukuri ku buhamya bwa Paul Rusesabagina.

Terry yavuze ko Ibi byerekana uburyo itangaza makuru rigira uruhare mu gukwirakwiza ibinyoma. Kuva icyo gihe Hotel Rwanda batangaje ko ibivugwamo ari ibinyoma. Ariko Terry yemeza ko ibyo Filme Hotel Rwanda ivuga nibyo byabereye muri Hôte des Milles Collines igihe yayoborwaga na Paul Rusesabagina mu gihe cya Jenoside.

Terry avuga ko kuba Paul Rusesabagina anenga ubutegetsi buriho akaba ari mu baharanira uburenganzira bwa muntu niyo mpamvu iyi Filme yaciwe mu Rwanda. Ati turwanire ko ukuri kujya ahagaragara, tuvuganire intwari yatabaye kandi ikanarinda ubuzima bw’abantu muri biriya bihe bibi. Yavuze ko Paul Rusesabagina amerewe nabi muri gereza. Yarangije ko azakomeza kurwanira ko Paul Rusesabagina afungurwa.

Exit mobile version