Site icon Rugali – Amakuru

Rayon Sports itwaye igikombe cya gatatu cy’Agaciro itsinze APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye ku nshuro ya gatatu itsinze APR Fc igitego 1-0 kuri Stade Amahoro

Igitego cyo ku munota wa 91 w’umukino gitsinzwe na Mugisha François Master, gitumye Rayon Sports yegukana irushanwa igikombe cyateguwe n’ikigega Agaciro Development Fund.

Rayon Sports yegukanye iki gikombe ku nshuro ya gatatu, aho yagitwaye ubwo cyakinwaga bwa mbere muri 2013 itsinze Mukura igitego 1-0, yongera kucyegukana umwaka ushize nabwo itsinze APR Fc ku mukino wasozaga amarushanwa n’ubwo hari hiyambajwe tombola kuko amakipe yanganyaga amanota

Exit mobile version