BRD yatanze miliyoni 50 FRW muri #ConnectChallenge imaze gutangwamo telefoni zirenga 32 000. Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yatanze miliyoni 50 Frw azifashishwa mu kugura telefoni zigezweho 500 za Mara X, muri gahunda ya #ConnectChallenge.
Connect Rwanda Challenge, ni ubukangurambaga aho umuntu cyangwa ikigo bishyiriraho intego ku bushake yo guha telefoni zigezweho (Smartphones) abatazifite mu Rwanda. Iki ni igikorwa ahanini gikorerwa kuri internet aho abantu batandukanye bashyiraho intego y’izo bazatanga bagasaba n’abandi kubigenza gutyo.
BRD yatanze telefoni 500, kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ibigo biyishamikiyeho biyemeje nabyo uyu munsi byiyemeje gutanga telefoni 730 ku ngo zidafite amashanyarazi ndetse n’imirasire y’izuba 730 ifite uburyo bwo kongera umuriro muri telefoni.
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko ubu bukangurambaga bwari bumaze kwiyemezwamo telefoni zirenga ibihumbi 31.
Icyakora wongeyeho telefoni 500 zatanzwe na BRD n’izatanzwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ibigo biyishamikiyeho, birerekana ko iyi gahunda imaze gutangwamo telefoni zirenga ibihumbi 32.
Inzego zitandukanye zashyize ingufu muri ubu bukangurambaga, aho nka Polisi y’Igihugu yiyemeje gutanga telefoni zigezweho 1200.
Minisitiri Ingabire atangaza ko nubwo abagera kuri miliyoni 10 mu Rwanda bafite telefoni, abagera kuri miliyoni 1.6 gusa ari bo bafite telefoni zigezweho (Smartphone).
Avuga kandi ko porogaramu 12 zizabanza gushyirwa muri izi telefoni zizatangwa muri #ConnectChallenge, ziri mu ndimi eshatu ari zo; Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, bisobanuye ko abaturage bazihitiramo ururimi bazakoresha.
Izo porogaramu zirimo; Irembo, Serivisi za banki, iz’ubuzima, uburezi, kwishyura ifumbire bakoresheje Smart Nkunganire, amakuru ajyanye n’iteganyagihe n’ibindi.
Izi telefoni zigezweho zifite ubushobozi bwo gufasha mu mitangire ya serivisi ndetse bitume abaturage bagera kuri serivisi mu buryo bworoshye. Abaturage bazazihabwa bazanahugurwa kugira ngo babashe kuzikoresha basaba serivisi zitandukanye.
Ibiciro bya telefoni zigezweho za Mara Phones zikorerwa mu Rwanda, ni ibihumbi 139 FRW ku zo mu bwoko bwa Mara X n’ibihumbi 180 FRW kuri Mara Z.
Bitewe n’uko Mara Phones, yiyemeje gushyigikira iyi gahunda ya #ConnectChallenge, telefoni imwe igezweho izajya itangirwa ibihumbi 100 FRW, bivuye ku bihumbi 139 FRW.
Inkuru wasoma: Sobanukirwa byinshi wibaza ku bukangurambaga bwa Connect Rwanda Challenge