Site icon Rugali – Amakuru

Tekereza! Rwanda – coronavirus: Uduce tumwe muri Kigali twasubijwe muri ‘guma mu rugo’

Imidugudu itandatu yo turere tubiri tw’umujyi wa Kigali abayituye bategetswe ko kuva mu ijoro ryacyeye baguma mu ngo zabo kuko hagaragaye coronavirus.

Iyo ni imidugudu ine (4) iri ahazwi cyane nk’i Gikondo mu karere ka Kicukiro hamwe n’imidugudu ibiri iri mu kagari ka Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Akagali ka Kigali kagizwe ahanini n’igice kiri hejuru ku musozi uzwi cyane nka ‘mont Kigali’.

Tariki 04 z’uku kwezi kwa gatanu nibwo mu Rwanda amategeko ya ‘guma mu rugo’ yari yorohejwe abantu bongera kwemererwa gusubira mu mirimo yabo.

Itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ryatajwe mu ijoro ryacyeye rivuga ko abikorera, abakozi ba leta n’abandi bose batuye iyo midugudu bagomba kuguma mu ngo zabo nibura mu gihe cy’iminsi 15.

Iri tangazo rivuga ko ingendo hagati y’abatuye iyo midugudu “n’ibindi bice bihana imbibi zibujijwe” keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Clarisse Mutamuliza utuye i Gikondo mu mudugudu wa Nyenyeri washyizwe mu kato, yabwiye BBC ko atari azi ibyaraye bitegetswe, yabyuka agiye kukazi agasubizwa mu rugo n’abashinzwe umutekano.

Yagize ati: “Sinarinzi ibyabaye, sinarinzi ko hari abatuye mu mudugudu wacu basanganye coronavirus. Ntakundi”.

Ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu hari abagaragaje ko batari bamenye umwanzuro waraye ufashwe bagatungurwa no gusubizwa mu ngo igihe bari basohotse bajya mu mirimo yabo.

Mu minsi irindwi ishize minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje abantu 204 bashya banduye coronavirus, muri bo 21 ni abo mu mujyi wa Kigali abandi biganje mu duce twa Rusizi mu burengerazuba na Kirehe mu burasirazuba.

Mu Rwanda kugeza ubu abantu 850 bamaze kwandura coronavirus, 385 barayikize naho abo yishe ni babiri.

Exit mobile version