Nyagatere: Ibura ry’umuriro ryatumye minisitiri aterekwa imashini z’uruganda yasuye.
Ubwo Ministiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo mu Karere ka Nyagatare yabanje gusura inganda zitandukanye zo muri aka Karere gusa ubwo yageraga mu ruganda rukora amakaro yahasohotse nta mashini abonye uko ikora kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.
Minisitiri Rwanyindo Fanfan yasuye uruganda rw’umuceri ruri muri aka Karere asobanurirwa uko rukora ahava yerekeza ku ruganda rw’amakaro rwa East African Graniti industries naho asobanurirwa uko rukora anabwirwa ko rufite imashini zambere muri Afurika y’uburasirazuba ndetse no muri Afurika yose ko ziri mu zambere ariko mu gihe bari bagiye kumwereka uko zikora nti byabakundira kuko umuriro w’amashanyarazi wari wabuze anabwirwa ko “ imashini (Generator) y’uru ruganda itahagurutsa imashini zose zikoresha umuriro mwinshi.) Minisitiri yashisemo kuzengurutswa uruganda yerekwa izo mashini anabwirwa uburyo zikora ariko zitaka ngo abone ibyo abwirwa nkuko yari yabyijejwe.
Minisitiri Rwanyindo Fanfan yazengurukijwe uruganda ari kumwe n ‘abandi bayobozi barimo umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba, uhagararaiye urugaga rw’abakozi, abaturutse mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere n’abandi.
Usibye kuba Minisitiri yabujijwe kureba izi mashini z’uruganda yari yasuye n’ibura ry’amashanyarazi abayobozi b’uru ruganda bavuga umuriro ari kimwe mu mbogamizi zituma amakaro akorerwa muri iki kigo atagabanyirizwa igiciro.
Rwego frank ushinzwe umusaruro w’uruganda avuga ko nubwo bitakiri nka mbere ariko ko n’ubundi ikibazo gihari kandi kigira ingaruka “Umuriro kuba uhora ugenda ugaruka ni bimwe mu biduhungabanyiriza imikorere, kuko uko ugenda ugaruka byongera ubwishyu tuwishyura ukanatwangiriza imashini, tuvuga ko mu gihe umuriro uzaba uhari utagendagenda amafaranga tuwishyura azagabanuka natwe tukagabanya igiciro cy’amakaro ku bakiriya bacu.”
Uru ruganda usibye imbogamizi y’umuriro ruracyafite n’imbogamizi y’abarugana kuko rufite ubushobozi bwo gutunganya amakaro ya m21300 ku munsi ubu rukaba rutunganya m2 300 gusa kuko aba ariyo rwasabwe nkuko byemezwa n’abaruyobora.
Umusaruro w’uru ruganda ukoreshwa n’Abanyarwanda ku kigero cya 94% mu gihe indi 6% ari ikoreshwa n’abaturanyi bo muri DRC n’Abanyakenya. Amabuye rukoresha ruyakura mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo aho ruvuga ko ruhafite ayo ruzakoresha mu myaka 80 iri imbere.