Ibyo wamenya ku burinzi bwihariye bugenerwa abanyapolitiki bakuru mu Rwanda. Nk’uko imyanya y’abanyapolitiki igenda irutana, ni nako uburinzi bagenerwa bugenda butandukana guhera kuri Perezida wa Repubulika n’Umuryango we cyangwa Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe n’abagize Guverinoma.
Amabwiriza ya Minisitiri ufite umutekano mu nshingano ze yatangiye gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2019, agena Imicungire y’umutekano w’Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu, agaragaza ko Umurinzi ugendanwa agumana n’umunyapolitiki mukuru arinze kugeza igihe agereye ku icumbi rye.
Abanyapolitiki bacungirwa umutekano hakurikijwe aya mabwiriza barimo abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta, ba Guverineri b’Intara, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umushinjacyaha Mukuru, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Umuvunyi Mukuru, Umuyobozi wa Banki Nkuru y’ u Rwanda n’abandi.
Aba umutekano wabo ucungwa ku bugenzuzi bwa Polisi y’Igihugu, bitandukanye no ku zindi nzego nka Perezida wa Repubulika.
Amabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta no 6 yo ku wa 11 Gashyantare 2019, agena ko buri Munyapolitiki Mukuru muri abo ahabwa umurinzi umwe ku manywa ufite intwaro, mu ijoro agahabwa abarinzi babiri, umwe ufite intwaro n’undi utayifite.
Iyo umunyapolitiki mukuru ageze ku icumbi, umurinzi ataha mu kigo cyangwa mu icumbi yemerewe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Akomeza ati “Icyakora, iyo ugenerwa uburinzi ari mu rugo rwe yifuje kugira aho ajya hakenera ko ajyana n’umurinda kandi umurinzi yatashye, abimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bushinzwe uburinzi bw’Abanyacyubahiro mbere yo kujya aho hantu kugira ngo bugene uko acungirwa umutekano.”
Inshingano z’umurinzi ugendanwa
Ingingo ya gatatu y’aya mabwiriza igena ko umurinzi ugendanwa afite inshingano ebyiri, iyo kurinda umutekano w’umunyapolitiki mukuru ashinzwe no kugira inama uwo ashinzwe kurinda ku byerekeye umutekano no kumufasha kumenya ikintu cyose cyahungabanya umutekano we.
Uyu murinzi abujijwe gutwara ibintu mu maboko ye bitari ibimufasha mu kazi ke. Abujijwe kandi gukora imirimo itari iy’umutekano.
Ugenerwa umurinzi ugendanwa agomba kumenyesha ushinzwe umutekano we aho agiye na gahunda ze kugira ngo bimworohere kumucungira umutekano. Iyo agiye ahantu harenze ibirometero 30 uvuye aho akorera, abimenyesha umuyobozi ushinzwe umutekano w’abanyacyubahiro muri Polisi y’u Rwanda kugira ngo abimenyeshe Polisi ikorera aho agiye.
Abakora uburinzi bwo mu rugo
Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera agena ko uburinzi bwo mu rugo bukorwa na Polisi y’u Rwanda cyangwa Ikigo cy’abikorera gitanga serivisi z’umutekano cyatoranijwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano.
Iyo umurinzi uba mu rugo rw’uwo arinda ari Umupolisi, agengwa n’amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi.
Uburinzi bukorwa n’Ikigo cy’abikorera gitanga serivisi z’umutekano
Ikigo cy’abikorera gitanga serivisi z’umutekano gikora uburinzi bwo mu rugo ku Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu, iyo gifite ubushobozi bwo gukora uburinzi mu buryo bunoze.
Iyo habonetse ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano bishoboye ako kazi birenze kimwe, Umuyobozi Mukuru wa Polisi amenyesha mu nyandiko Minisitiri ufite umutekano mu nshingano ze ibyo bigo, nawe akabimenyesha inzego zikoramo abagenerwa uburinzi bwo mu rugo kugira ngo zihitiremo ibigo bakorana.
Amasezerano Ikigo cy’abikorera kigiranye n’urwego ugenerwa uburinzi akoramo amenyeshwa Polisi y’u Rwanda.
Uko abarinzi bagendanwa basimburanywa
Umunyapolitiki Mukuru ahabwa umurinzi utangira akazi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agasimburwa saa saba mu gihe bishoboka. Naho umusimbuye atangira akazi saa saba kugeza igihe Umunyapolitiki Mukuru atahiye.
Ubuyobozi bwa Polisi bushinzwe kurinda Abanyacyubahiro muri Polisi y’u Rwanda butegura gahunda ihoraho y’uko abarinzi b’Abapolisi bagendanwa cyangwa baba mu rugo rw’abo barinda basimburana, bukabimenyesha ugenerwa ubwo burinzi.
Ubuyobozi bwa Polisi y’ u Rwanda nibwo bushinzwe gukurikirana umunsi ku wundi uburinzi bw’Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu.
Ubuyobozi bwa Polisi bushinzwe kurinda Abanyacyubahiro bufite inshingano zirimo gutunganya ibikenerwa byose bijyanye n’uburinzi buhabwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu kugira ngo bukorwe mu buryo bunoze no gutegura uko irondo rya nijoro ryihariye rikorwa mu gace uhabwa uburinzi atuyemo.
Umurinzi ugendanwa agenerwa n’urwego Umunyapolitiki Mukuru w’Igihugu akoreramo 60.000 Frw buri kwezi atangwa mu ntangiriro z’ukwezi; amafaranga y’ubutumwa angana nk’ay’umukozi wa Leta uri mu butumwa imbere mu gihugu iyo aherekeje Umunyapolitiki Mukuru ugiye mu rugendo rw’akazi ka Leta imbere mu gihugu.
Umurinzi ugendanwa yambara imyenda itari impuzankano ya Polisi, keretse iyo byagenwe ukundi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi.
Mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano w’ahakorera Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu, buri nyubako bakoreramo igomba kugira ibikoresho bihagije bikoreshwa mu kugenzura ko abinjira mu nyubako nta ntwaro bitwaje.
Abayobozi bacungirwa umutekano bitewe n’aho bari