Site icon Rugali – Amakuru

Tekereza aka karengane gakorerwa aborozi b’i Nyabihu!

Nyabihu: Aborozi bamaze amezi atatu bagemura amata ku ikusanyirizo ntibishyurwe. Aborozi bo mu ishyamba rya Gishwati bagemura amata ku ikusanyirizo rya Arusha riri mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, baberewemo umwenda wa miliyoni zisaga esheshatu kubera amezi atatu bamaze bagemura amata batishyurwa.Abo borozi bibumbiye muri Koperative CEMO, bavuga ko babayeho nabi nyuma yo kugemura umukamo ariko ntibahite bahabwa amafaranga.

Umwe muri bo witwa Rutabana Alfred yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo guhuriza hamwe aborozi bagakusanyiriza hamwe umukamo cyari cyiza ariko ko imikorere y’amakusanyirizo ituma bacika intege.Yagize ati “Leta yadushyiriyeho gahunda nziza zo kwibumbira hamwe tugahuza imbaraga n’ibitekerezo tukiteza imbere, ariko ugasanga ba rwiyemezamirimo baratwambura.

Nk΄ubu tumaze amezi atatu tutarishyurwa nyamara umukamo barawakiriye, nta n’icyo bawushinja ariko kutwishyura byaranze.”Rutabana yakomeje avuga ati “Abana birukanwe ku mashuri kubera kutishyura, abashumba baraducika bakanatwiba kubera kutabahemba.”Niragire Jacqueline avuga ko bamurimo ibihumbi bigera kuri 300 Frw ku buryo kutayabonera igihe byamushyize mu gihombo n’amadeni.

Ati “Inka yarwaye ntiwabona uko uyivuza ’ibindi ikenera ngo umukamo wiyongere ntiyabibona. Nitugira amahirwe tukishyurwa n’ubundi azashirira mu madeni.”Ubusanzwe aba borozi bajyaga bishyurwa mu minsi 15 nyuma biza kugenda bitinda kugeza ubwo amezi atatu ashize kandi ntibabwirwe impamvu batishyurwa.Uhagarariye aba borozi bo muri Gishwati, Gafasi Claude yavuze ko hashyizwemo imbaraga ngo abaturage bambuwe bishyurwe.

Yijeje ko vuba biraba bikemutse.Yagize ati “Amadeni yose badufitiye hanze twatangiye kuyishyuza, imanza zaraciwe kugira ngo imitungo ya ba rwiyemezamirimo batwambuye itezwe. Ubu hanze hari asaga miliyoni esheshatu atarishyurwa ariko bitarenze mu kwa karindwi azaba yishyuwe yose.”Koperative CEMO yatangijwe mu 2009 ikaba ifite abanyamuryango basaga 1000. Bagemura buri munsi ku ikusanyirizo rya Arusha rifite ubushobozi bwo gutunganya amata angana na litiro 2400 ku munsi.

Abagemura amata bavuga ko bagenda nta cyizere ko bazishyurwa

Source: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-aborozi-bamaze-amezi-atatu-bagemura-amata-ku-ikusanyirizo-ntibishyurwe

Exit mobile version