Site icon Rugali – Amakuru

Tekereza ahantu uzira kubwiriza ubutumwa bw’ IMANA! Umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’ishuri College Adventiste de Gitwe, Nshimiyimana Gilbert, ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini.

Ku rubuga rwa Twitter, RIB yavuze ko ibyo uyu muyobozi w’ishuri akekwaho binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kandi rwatangaje ko ruboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’Abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini.


RIB ikaba yasabye abayobozi b’amashuri kubahiriza ubwo burenganzira.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Kigali Toda ko nta makuru menshi batangaza, na cyane ko ubu hari gukorwa iperereza ku byaha uyu muyobozi ashinjwa.

Mbere yuko uyu muyobozi afungwa, Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura kuwa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019, yari yatangaje ko ibyo guhatira abana kuyoboka idini bitemewe, ko ndetse ari ukubafatirana, ndetse asaba inzego bireba zirimo na RIB kubikurikirana.

Dr. Mutimura yanditse kuri Twitter ati “Ibi ni uburyo bwo gufatirana abanyeshuri bakiri bato, bibambura uburenganzira bwo kwihitiramo.Turasaba inzego zibishinzwe za Leta nka RIB gukurikirana abayobozi nk’aba n’abandi bose bakora muri ubwo buryo kugira ngo bicike mu mashuri”.


Minisitiri Mutimuka kandi yanenze uburyo umuyobozi w’ishuri rya College Adventiste de Gitwe yasobanuye uburyo abanyeshuri babona ireme ry’uburezi.

Ati “Ntabwo twemeranya n’umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe ku bisobanuro atanga ku ireme ry’uburezi. urugero, ubumenyi n’ubushobozi umunyeshuri abona bishingira ku bizamini atsinda buri gihembwe, ku mwaka n’igihe ava mu cyiciro ajya mu kindi”.Ni nyuma y’ikiganiro mu mashusho ubuyobozi bw’ishuri n’abanyeshuri bo muri College Adventiste de Gitwe bagiranye na ’Afrimax TV’, cyanagaragayemo umuhango wo kubatiza abanyeshuri bemeye kuyoboka idini y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Exit mobile version