Aba bakinnyi bariho mu buzima buteye inkeke,baba ahantu hateye agahinda ndetse ubuyobozi bwabo bwibasiriwe nyuma y’amafoto ateye isoni yashyizwe hanze.
Ikinyamakuru Inyarwanda.com cyashyize hanze amafoto agaragaza ahantu aba bakinnyi barara ndetse n’ibikoresho babatekeramo bituma benshi bifata ku munwa.
Gicumbi FC iri mu bihe bibazo bikomeye by’amikoro ndetse abakinnyi benshi bari kuburara kubera kudahembwa imishahara yabo.
Umwe mu bakinnyi ba Gicumbi FC waganiriye na INYARWANDA dukesha iyi nkuru, yavuze ko kuri ubu abakinnyi bamwe atazi aho bari kuko batanaraye mu nzu rusange abakinnyi b’ikipe babamo ariko ko byanatewe nuko ibiryo bamaze iminsi barya bidashimishije bityo abatuye hafi bakigira mu miryango bavukamo.
Yagize ati “Tumaze amezi abiri nta mafaranga tubona. Nibyo aba ari macye ariko burya iyo uhembwa amafaranga macye ukayabona ku gihe nyacyo ntabwo abura icyo agufasha ariko iyo atinze amadeni ariyongera ugasanga uyabonye atakibashije kwishyura abo wikopeshejeho”.
Kuri ubu amakuru ava mu Karere ka Gicumbi ahamya abakinnyi batiteguye gukora imyitozo ndetse no kuzakina na AS Muhanga ku munsi wa 14 wa shampiyona.
Gicumbi FC yanze gukora imyitozo kubera ubuzima bubi abakinnyi barimo
Source: Umuryango.rw