Birababaje kandi birashimishije kumva iyi ndirimbo abarundi baririmbiye Kagame. Impamvu bibabaje nuko nkanjye w’umunyarwanda bitampesha ishema kumvu umukuru w’igihugu cyacu basigaye bamutera imijugujugu aho agiye hose none hingeyeho no kumuririmba nabi aka kageni. Abandi bakuru b’ibihugu nka Mobutu na Bagaza bo babaririmbaga neza naho Kagame we bari kumuririmba bamuvmira ku gahera.
Igishimishije kuri iyi indirimbo nuko ari uburyo bwiza bwo kugeza ubutumwa kuri Kagame n’abanyarwanda. Kagame natayumva hari abo akorana nabo wenda bazayumva tutibagiwe n’Intorehamwe zirirwa zimusingiza zimuvuga ibyiza gusa zikiyabiza ibibi Kagame amaze gukorera abatuye mu karere k’ibiyaga binini nka Kongo n’uburundi:
Iyumvire nawe iyo ndirimbo Abarundi baririmbiye Kagame:
Rugali
Ubwanditsi