Site icon Rugali – Amakuru

Tatien Ndolimana Miheto nabonye utabaza ambassade ngo conférence organisée par Jambo ASBL, RIFDP n’a CLIIR ngo bashake uburyo bwo kuyiburizamwo.

Nifuzaga kukubaza ikintu kimwe!

Ese niyi izabera muli université ya Leuven izitabirwa na Johann Swinnen wahoze ari ambassaderi w’ububirigi mu Rwanda (1990-1994) nayo muzagerageza kuyiburizamwo? Niriya yindi izabera Muli université ya Anvers izitabirwa n’abarimu n’abanyeshuli b’abazungu, nayo muzagerageza kuyiburizamwo?

Nimugerageza, muzabikora mushingiye kuki? Johann Swinnen se nawe muzamurega izo slogan muhora mutwitirira?

Cyangwa izo conférence zivuga thème imwe nkiyacu muzazihorera mugerageze kuburizamwo iyabanyarwanda gusa, muze kuduhimbiraho kuko mwatugize insina ngufi muhora muharabika, muhimbira ibyaha bidafite ishingiro?

Ese koko aho gushaka buri gihe gucecekesha abantu (hano nashimye ariko ko wahamagaje kubikora b’inyujijwe mu buryo bwemeranye n’amategeko) biragoye kubwira abantu muti « aha naha ntabwo twemeranyije », dushake cadre ituje dushobora kuganiramwo mubwubahane, tukajya impaka, Mbese bigashobora gutuma dutera intambwe mubwumvikane?

Ese koko aho kubwira umuntu wese ukopfoye ngo muzamwica kubera ko ngo yarenze « umurongo »( aha ntabwo ari wowe mvuga, ndavuga Kabahizi Jean Baptiste wankoreye menace de mort muruhame, muli commentaire yanditse munsi y’a post nashyizeho le 26 septembre 2019.

Iyo commentaire ntanipfunwe yamuteye kuburyo numva ikiriho kuburyo ababyifuza b’ayisomera), kubera iki mutahitamwo kumutega amatwi mukunva icyo cyibazo azamuye kandi gihari, twese hamwe nk’abanyarwanda tukagishakira umuti, tukareba inzira yo kugicyemura? Kuburyo cyagabanya kuremerera abo kiremereye?

kubuza abantu kuvuga sur un sujet avec menace et intimidation nta discussion honnête ibayeho, ntabwo abantu bahagarara, ahubwo bituma abantu bumva ko ibyo bavuga ari ukuri. Kuko atari ukuri ntibyasaba intimidation yo kubicecekesha, ahubwo bisaba ibiganiro, n’ibisobanuro byabavuguruza.

Mbonyumutwa Ruhumuza

Exit mobile version