Site icon Rugali – Amakuru

Tariki ya 28 Mutarama, umunsi wa Demokarasi ukwiye icyubahiro cyawo.

p151-c3-323-president-gregoire-karyibanda-1963

1. Abanyarwanda benshi bakuze ndetse n’abakiri batoya bita ku mateka nyayo y’igihugu cyacu bibuka itariki ya 28 Mutarama 1961, umunsi abenegihugu bari barambiwe ubucakara bwajyanaga n’ubutegetsi bwa cyami na gihake, bahuriye i Gitarama maze bagatora ko Repubulika ikuye bidasubirwaho ingoma ya cyami. Iyi ntambwe ikomeye yaje gushimangirwa n’amatora ya Kamarampaka yabaye tariki ya 25 Nzeri 1961, nuko guhera ubwo buri munyarwanda yaba umutwa, umuhutu cyangwa umututsi, yaba umwega cyangwa umuzigaba, agira uburenganzira bwo kuba yatorerwa kuyobora igihugu.
2. Ubu hashize imyaka igera kuri 25 iyo taliki nziza ya 28 Mutarama itibukwa mu Rwanda ngo ihabwe agaciro kayo ndetse idufashe kwibuka, kuzirikana no gushima Abanyarwanda b’intwari nka Geregori KAYIBANDA, Dominiko MBONYUMUTWA , Yozefu HABYARIMANA GITERA, MUNYANGAJU n’abandi Barwanashyaka b’imena bagaragaje ko iyo rubanda ibyiyemeje ishobora guhambiriza ingoma zigize akari-aha-kajyahe bityo uwahekwaga akigenza!
3. Abataripfana b’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda bibuka kandi bagahimbazanya ibyishimo bikomeye uyu munsi bazirikana ibyiza bya Demokarasi yashubije rubanda ububasha bwo kwotorera abayobozi bikajyana no kwizihiza isabakuru y’umunsi iryo shyaka ryavutseho: hari ku itariki ya 28 Mutarama 2013, mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa.
4.  Reka twibutse ko Kongere y’ishyaka ISHEMA yateranye muri Mutarama 2014 yahisemo kandi tariki ya 28 Mutarama 2016 nk’umunsi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda mu rwego rwo kwegera rubanda kugira ngo impinduka nziza Abanyarwanda basonzeye zigerweho binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku biganiro bidafifitse. Uyu mwanzuro wanashimangiwe na Kongere yo muri Mutarama 2015 yagennye n’ikipe y’Abataripfana bazajya mu Rwanda baherekeje umukandida w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda mu matora ya perezida wa Repubulika yo mu 2017. Kongere y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ni rwo rwego rw’ikirenga. Nta rundi rwego rushobora gusubira ku cyemezo yafashe dore ko imyanzuro ya Kongere iba ari amategeko ( Décrets) agomba kubahirizwa n’abagize Ishyaka.
5. Nanone kandi Kongere y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda iherutse guteranira i Buruseli mu Bubiligi kuva tariki ya 15 kugeza kuya 17 Mutarama 2016 yashimye imyiteguro imaze gukorwa mu rwego rwo kujya gukorera politiki mu Rwanda hagamijwe guha rubunda amahirwe yo gusubirana uburenganzira bwo kwitorera abayobozi nta gitugu n’iterabwoba bashyizweho  . Abataripfana bari muri Kongere bagiye impaka , bajya inama ku mpungenge zagaragajwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose cyane cyane abari mu Rwanda maze bemeza imyanzuro yatangajwe tariki ya 17 Mutarama 2016
6. Usibye umwanzuro wo kujya gukorera politiki mu Rwanda wakomeje gushimangirwa nk’ihame ridakuka, Kongere yasanze ku bw’ineza y’Abanyarwanda cyane cyane Abakunzi b’Ishyaka Ishema bari mu hihugu hakwiye guterwa intambwe ya ngombwa yo kubanza kugerageza kuganira n’ubutegetsi buriho kugira ngo urwikekwe rw’uko Abataripfana bagenzwa no gusenya igihugu ruvanweho burundu.
7. Ni muri urwo rwego umwanzuro wa kabiri ugira uti: “Twongeye gushimangira ko Opozisiyo twiyemeje gukora idakwiye gufatwa nk’urubuga rwo kujya impaka za “ngo turwane”, gufunga umutwe no kwima amatwi abo tutavuga rumwe, ahubwo nibimenyekane ko icyo tugamije ari ugutanga ibitekerezo byubaka twirinda kuryamira ukuri kandi twihatira kugaragaza no gusobanura umushinga w’uko tuzayobora igihugu mu gihe rubanda izaba imaze kuduhundagazaho amajwi. (Opposition ouverte et constructive).”
8.Niyo mpamvu mu kwihatira gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Kongere, twatangiye ibikorwa binyuranye byo kugerageza kuganira n’ubutegetsi bwa Leta ya Kigali kuko tudashaka gutaha mu Rwatubyaye dusa n’abagabye igitero. Turizera ko igisubizo kitazatinda.
9.N’ubwo tugitegereje igisubizo cy’ubutegetsi bwa Kigali, imyiteguro yo kugenda yo yararangiye. Bityo mu gihe Leta ya Kigali yaba itadusubije cyangwa se ikanga ko tuganira ntibizatubuza kujya mu Rwanda guharanira uburenganzira bwacu.
10.Intambwe yo gusezera abo twabanye mu mahanga izaterwa mu minsi itarambiranye.
11. Turifuriza Abanywarwanda bose umunsi mukuru mwiza wa Demokarasi, by’umwihariko turifuriza ABATARIPFANA bose isabukuru nziza.
Muhorane UKURI, UBUTWARI no GUSARANGANYA ibyiza by’igihugu.
UWEMERA NAZE DUFATANYE…….
Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA n’Umukandida waryo mu matora ya Perezida yo mu 2017.
Exit mobile version