Site icon Rugali – Amakuru

Tanzaniya: Urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli rusize icyuho muri politiki n’urwicyekwe mu karere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 17/03/2021 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo muri Tanzaniya, nicyo gihe umukuru w’igihugu cya Tanzaniya John Pombe Magufuli yitabiye Imana azize indwara y’umutima yari amaranye igihe kirekire.

Hari hamaze igihe kigera ku byumweru 2 bihihiswa ko Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli arwaye bikomeye, ndetse bikavugwa ko yagiye kwivuriza mu gihugu cya kenya. Ariko ku buryo butunguranye inkuru y’urupfu rwe ikaba yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 17/03/2021 bikozwe na Vice Prezida wa Tanzaniya Madame Samia Suluhu Hassan wagize ati : ” Hamwe n’akababaro kenshi, ndabamenyesha ko uyu munsi taliki ya 17 Werurwe 2021, igihugu cyacu cyatakaje intwari n’umuyobozi wacu , Perezida John Pombe Magufuli witabye Imana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ubu tukaba twatangiye imirimo yo gutegura ishyingurwa rye, igihugu cyacu kikaba kiniye mu cyunmo kigomba kumara iminsi 14 kandi ibendera ry’igihugu rikaba rigomba gucishwa bufi”.

Inkuru y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli ikimara gutangazwa abaturage ba Tanzaniya bagaragaje akababaro kenshi, cyane ko Perezida John Pombe Magufuli yakundaga gusabana nabo. Abaturage barushijeho kugwa mu kantu kuko bari bamaze iminsi igeze kuri 2 leta y’icyo gihugu ibamenyesheje ko Perezida Magufuli ari muzima, ko ntakibazo afite ndetse ko ari mu kazi ke gasanzwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu. Leta ya Tanzaniya yatanze iryo tangazo ubwo yashakaga kubeshyuza amakuru yavugaga ko Perezida Magufuli arembye cyane kandi akaba yaragiye kwivuriza i Naïrobi muri Kenya. Nk’uko ikinyamakuru “le monde” kibisobanura , ku italiki ya 6/03/2021, Perezida Magufuli yabanje kuvurirwa mu bitaro bivura indwara z’umutima byitiriwe “Jakaya-Kikwete” biri i Dar es-Salaam, nyuma ku italiki ya 14/03/2021, nibwo perezida Magufuli yagiye kuvurirwa mu bitaro bya leta byitwa ” Emilio-Mzena” ari naho yitabiye Imana.

Urupfu rwa perezida Magufuli rusize icyuho gikomeye muri politiki ya Tanzaniya bitewe n’uko Magufuli aribwo yari atangiye manda ye ya kabiri, amatora akaba aherutse kuba mu kwezi kwa Cumi 2020, Magufuli akaba yaratsinze ayo matora ariko ku buryo yasize impaka nyinshi mu batavuga rumwe nawe ndetse bituma umwe mu banyepolitiki batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzaniya witwa “Tundu Lissu” ahungira mu gihugu cy’Ububiligi, akaba aribwo bwa mbere umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya ahunga igihugu. Perezida Magufuli akaba azasimburwa ku buryo bw’agateganyo na Madame Samia Suluhu Hassan, uzayobora igihe gito nyuma ishyaka CCM rikazatora uzasimbura Magufuli muri iyi manda y’imyaka 5 yari yaratorewe. Abantu benshi bakaba bemeza ko urupfu rwa perezida Magufuli rusa n’urupfu rwa perezida Nkurunziza w’Uburundi.


Magufuli ahoberana na Nkurunziza

Abo ba perezida bombi bakaba bataravugaga rumwe n’ibihugu by’i Burayi mu byerekeranye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus kandi bakaba barafatanyaga mu kurinda umutekano w’ibihugu byabo byombi (Uburundi na Tanzaniya). Kuba bombi bapfuye ku buryo bumwe (indwara y’umutima), ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraho ibitekerezo binyuranye ariko byose bihuriza ku ngingo imwe y’uko Perezida Magufuli na Nkurunziza bazize kutavuga rumwe n’abanyaburayi ku kibazo cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus n’ubufatanye bwabo bombi mu kurengera ubusugire bw’ibihugu byabo byombi cyane ko Magufuli yemereye leta y’Uburundi ko Tanzaniya izatabara icyo gihugu mu gihe cyaba gisagariwe kigashorwa mu ntambara. Ese aho uburyo bwakoreshwaga burimo intambara no guhirika ubutegetsi (coup d’état) mu gukuraho abakuru b’ibihugu, ntibwaba bwarasimbujwe coronavirus?

Twizereko urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli rutazabyara urwicyekwe rukomeye mu karere kuburyo hashobora kuvugamo intambara zahanganisha ibihugu bigatuye. Veritasinfo yifatanyije n’abaturage ba Tanzaniya mu kababaro barimo. Imana yakire perezida John Pombe Magufuli mu mahoro.

Veritasinfo

Exit mobile version