Site icon Rugali – Amakuru

Tanzania si Uganda! Kagame aribeshya kuko ibyo yirirwa yikora muri Uganda atazabasha kubikora muri Tanzania!

Reta ya Tanzaniya Yemeye ko Ifite Umunyamakuru Erick Kabendera. Muri Tanzaniya, polisi yatangaje uyu munsi ko ari yo ifte umunyamakuru witwa Erick Kabendera. Ejo kuwa mbere, umuryango we wari watangaje ko Kabendera yashimuswe iwe n’abantu batazwi ariko bavugaga ko ari abapolisi.

Polisi yo yabanje kuvuga ko itazi ibye. Ariko uyu munsi, umukuru wa Polisi mu murwa mukuru Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa, yatumije ikiganiro n’abanyamakuru, atangaza ko Erick Kabendera “ari amahoro, ko yafashwe kugirango abazwe ku bwenegihugu bwe.” Leta ya Tanzaniya ntimushira amakenga. Ikeka ko yaba ari umunyamahanga. Mu 2013 nabwo Polisi yabajije cyane Erick Kabendera ku bwenegihugu bwe.

Izimira rye (ryaje kuba rero itabwa muri yombi) ryakubise inkuba mu gihugu no hanze yacyo. Abantu batagira ingano bamaze kwandika kuri Twitter basaba ko arekurwa.

Erick Kabendera w’imyaka 39 y’amavuko ni umunyamakuru uzwi cyane muri Tanzaniya. Akorera ibitangazamakuru bitandukanye by’imbere mu gihugu n’iby’amahanga, birimo “The East African” cyo muri Kenya. Akunze gutangaza amakuru acukumbuye, cyane cyane kuri politike ya Perezida Magufuli no ku bibazo by’ubukungu.

Kuva John Pombe Magufuli ageze ku butegetsi mu 2015, ibitangazamakuru byarafunzwe. Abanyamakuru n’abahanzi bavuga ibitagenda neza mu gihugu batabwa muri yombi, barakubitwa cyangwa bagaterwa ubwoba bwo kwicwa. Amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta yabujijwe gukora mitingi. Ku rutonde rw’ubwinsanzure bw’itangazamakuru rwa RSF, Tanzaniya yari ku mwahya wa 75 mu 2015. Muri uyu mwaka yasubiye inyuma cyane ijya ku mwanya w’118.

Exit mobile version