Mu buryo butamenyerewe cyane uyu munsi ku cyumweru Perezida Magufuli yarahije abategetsi bashya bemejwe ejo n’ibiro by’umukuru w’igihugu, ni mugihe ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amakuru ko arwaye kandi arembye.
Perezida John Pombe Magufuli aheruka kuboneka mu ruhame kuwa gatatu w’iki cyumweru.
Uwo munsi, ushinzwe itumanaho mu biro bye yashyize amashusho kuri Twitter amugaragaza yirukana umwe mu bategetsi mu majyepfo y’igihugu ahitwa Mtwara.
Hari amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko Bwana Magufuli yafashwe n’uburwayi bw’umutima ndetse akavanwa muri ako gace na kajugujugu ya gisirikare.
Ibiro bye, guverinoma cyangwa umuryango we ntawigeze avuga ku byavugwaga ku buzima bwa Bwana Magufuli.
Ejo kuwa gatandatu no kugeza uyu ubu, abantu benshi muri Tanzania no mu karere bari bategereje amakuru nyayo kuri byinshi byavugwaga ku buzima bw’uyu mutegetsi w’imyaka 60.
Ku rubuga rukoreshwa n’Abatanzania benshi rwitwa Jamii Forums umwe yanditseho ati: “Abatanzania bafite uburenganzira bwo kumenya aho perezida wabo bakunda ari”.
Itangazo ry’impinduka mu bategetsi ryatanzwe ejo n’ibiro by’umukuru w’igihugu, muri zo Mathias Kabunduguru yagizwe umukuru w’urukiko rwaTanzania, asimbuye Hussein Katanga wagizwe ambasaderi.
Abashyizwe mu myanya ejo bahise barahizwa uyu munsi na Perezida John Pombe Magufuli ubwe, ibi byavanyeho ibyavugwaga ko arembye, ko yajyanywe kuvurizwa mu Budage n’ibindi.
Mu kurahiza abategetsi bashya no mu ijambo rye, Bwana Magufuli yagaragaye uko bisanzwe nk’umuntu udafite ikibazo cy’ubuzima. Iby’ubuzima bwe ntiyigeze abikomozaho mu ijambo rye.