Itangazo rimwirukana ryasohowe n’umukuru w’igihugu, Dr John Magufuli, rivuga ko Kitwanga yagiye mu Nteko Ishinga Amategeko yasinze kandi anasubiza ikibazo cy’umudepite yanyweye inzoga.
Abadepite batavuga rumwe na leta bari bamaze ibyumweru basaba ko Kitwanga yegura akekwaho ko hari ibikorwa afitemo inyungu bishobora kubangamira akazi ke k’ubuminisitiri nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Perezida Magufuli wageze ku butegetsi umwaka ushize amaze kwirukana abayobozi benshi kubera ikibazo cy’ubusinzi.
Abanyamakuru muri Tanzania baratangaza ko abantu benshi batangajwe no kwirukanwa kwa Charles Kitwanga kubera ko bivugwa ko we na Perezida Magufuli bamaze igihe kirekire ari inshuti.
Kitwanga ni we minisitiri wa mbere wirukanywe na Perezida Magufuli kuva yajya ku butegetsi umwaka ushize.

Minisitiri Kitwanga wirukanywe ku mirimo ye
Source: Igihe.com