Perezida w’u Rwanda Jenerali Paul Kagame yavuze ko uburyarya ari “bumwe mu buryo butatu butegetse isi” mu gihe yanengaga ibihugu bikomeye kuri jenoside mu Rwanda. Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali atangiza icyumweru cyo kwibuka, Jenerali Kagame yavuze ko ingabo yari akuriye (za FPR Inkotanyi) ngo zirinze kwica ngo mu kwihorera ubwo zariho zifata ubutegetsi mu 1994.Ngo ni abere de de!!
Mu magambo ye bwite yagize ati: “Tekereza bamwe muri twe bari bafite imbunda iyo dukurikirana abariho bica abantu bacu, natwe tukabica… Icya mbere twari kuba dufite ishingiro. Ariko twarabaretse barigendera.” Abatutsi bagera ku 800,000 n’abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe muri Mata 1994, ONU yagennye tariki 07 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe abatutsi.
Nyamara kandi raporo y’inzobere za ONU yashinje ingabo Jenerali Kagame yari ayoboye(zari zimaze gufata ubutegetsi) kwica Abahutu benshi cyane mu gihugu imbere ndetse yica abahut batagira ingano b’impunzi mu burasirazuba bwa DR Congo bahunze ubwo leta yashyize mu bikorwa jenoside yari ihiritswe. Mu ijambo rye, Kagame yavuze ko ibihugu bikomeye byarebereye jenoside iba bityo “bidafite amasomo yo kwigisha uwo ari we wese”, ashinja kandi ibyo bihugu “guhishira uruhare rwabyo” bivuga ubutabera na demokarasi.
Ati: “Uko mbizi, hari uburyo butatu butegetse isi, bumwe ni demokarasi, ubundi bwitwa igitugu, ubwa gatatu buri hagati, bufite ingufu nyinshi, bucece cyane, kandi bukora ni uburyarya”. Yongeyeho ati ” nzemera kwitwa amazina uwo ari we wese azaduha” ariko ko isomo u Rwanda rwabikuyemo ari uko “nta bantu b’ingenzi aho ariho hose kurusha twebwe”.
Yannick Izabayo