By Chris Kamo
Miliyoni hafi 3 z’abanyarwanda zugarijwe n’inzara NZARAMBA. Niba nta gikozwe umubare wabazicwa niyi nzara uzasumba kure uwabapfuye muri Jenoside yo muri 1994. None se bavandimwe banyarwanda banyarwandakazi muri hanze y’igihugu twakora iki ngo dutabarize aba bavandimwe bacu?
Abantu bazi indimi zikoreshwa cyane nk’icyongereza, igifaransa, igisipanishi n’izindi ndimi ntarondagoye musabwe gusura urubuga NZARAMBA.ORG maze mukavuza akaruru muhindura ubutmwa bwayo muri izi ndimi mvuze haruguru kugirango dushobore gutabariza aba bavandimwe bacu b’abanyarwanda.
Munyarwanda aho uherereye haguruka maze ufatanye n’abandi dutabarize abanyarwanda bugarijwe na NZARAMBA. Dore ko abenshi mutinya kujya mu mashyaka no gukora politiki ariko iki n’igikorwa umunyarwanda uwari we wese yaba umutwa, umuhutu cyangwa se umututsi yagobye kwitabira. TABARA TABARA!