Site icon Rugali – Amakuru

Stromae yeruye ko atari Umunyarwanda

Stromae ubwo yataramiraga Abanyarwanda i Kigali (Ifoto/Irakoze R.)
 Stromae yatangaje ko atari umunyarwanda, ko nta bwenegihugu bwaho afite, ndetse ko u Rwanda we arufata nk’igihugu cya se gusa.

Nubwo uyu muhanzi w’icyamamare abyarwa n’Umunyarwanda, Rutare Pierre w’i Shyorongi, Stromae ubusanzwe witwa Paul Van Harver afite gusa ubwenegihugu bw’Ububiligi. Kandi nawe avuga ko yiyumvamo Ububiligi cyane kurusha ubundi bwenegihugu ubwo ari bwo bwose.
Ibi bihuje n’ibyo Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Alain Mukurarinda yabwiye Iki Kinyamakuru mu 2014, ashimangira ko ‘Stromae atari Umunyarwanda’ ko mu Rwanda ‘ahafite gusa inkomoko’.
Aha Mukurarinda yavuze ko kugira ngo Stromae yitwe Umunyarwanda byamusaba guca mu nzira z’amategeko akabanza agahabwa ubwenegihugu.
Ubwo Stromae yahabwaga igihembo cya Salax Awards, cy’Umunyarwanda witwaye neza mu muziki mu babaha hanze, mu bitangazamakuru byo mu Rwanda hatangijwe impaka z’urudaca hibazwa niba ari umunyarwanda cyangwa atari we.
Benshi bagiye bashingira ku magambo Stromae ajya avuga, ko kuri we, yiyumvamo ko ari Umunyafurika cyane, kurusha kuba Umunyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2015, Stromae yeruye avuga ko nta bwenegihugu bw’u Rwanda agira ati “ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, oya ntabwo ngira; ntabwo ndasaba.”
Mu magambo ye yakomeje kugenda abisubiramo ashimangira ko yiyumvamo ko ari Umubiligi kurusha uko yaba ari Umunyarwanda.
Mu gitaramo yakoreye i Kigali, kuwa 17 Ukwakira 2015, Stromae yavuze ko igice kimwe cye ari Umubiligi, ikindi akaba Umunyarwanda, ariko akagarukira aho gusa.
Stromae agaragaza ko kuba yarakuriye mu Bubiligi, akarerwa na nyina w’Umubiligikazi byihariye igice kinini cy’ubuzima bwe, isano ririni akarigirana n’Ububiligi kurusha u Rwanda.
Kuko atahabaye, Stromae avuga ko mu Rwanda nta na byinshi ahazi, uretse kuba gusa ari ho se akomoka.
Ariko ku byerekeye n’inkomoko ye, nka we ubwe, ubwo yari mu Rwanda, Stromae yagize ati “Inkomoko yanjye nyizi cyane mu Bubiligi, nibyo mfite, gusa mfite na masengen uba i Buruseri niwe ujya umbwira iby’u Rwanda kuko niwe ubizi neza.”
Yavuze ko yatunguwe no kongera kubona abantu b’amasura nk’aye ariko ko kuri we aba yumva bisa nk’ibidasobanutse (bizarre) kuko bose aba abona bamureba nk’abamuzi nyamara we adashobora kubamenya, kandi yumva yagombye kuba aziranye nabo.
Yaraye yibaza uko azaririmba kuri se, mu Rwanda

I Kigali aririmba Papaoutai, Stromae yashimiye se bwa mbere mu ruhame (Ifoto/Irakoze R.)

Indirimbo Papaoutai, ivuga ku nshingano umubyeyi yagombye kuzuza ku mwana we, Stromae yayihimbye agendeye ku buzima bw’uko yakuze atabona se.
Stromae yabonye se akiri muto cyane, kuko nyuma y’imyaka mike avutse, se Rutare Pierre yahise aza kuba mu Rwanda, amusigana na nyina mu Bubiligi.
Stromae na nyina bigeze kuza mu Rwanda, gusura umuryango wabo waho, ariko ntibahatinda, bongera basubira mu Bubiligi.
Mu gihe Stromae yari atangiye gukura, se Rutare yahise yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Stromae ntiyongera kumubona ukundi.
Kugaruka mu Rwanda, aje kuharirimbira indirimbo ze, zirimo iyi Papaoutai, avuga ko ari ibintu bikomeye cyane ariko ko agomba kwiyumanganya kandi akabyitwaramo kinyamwuga.
Yagize ati “Nabyibajijeho cyane mu ijoro, nibaza ko biza kuza kungora nyuma ariko naje kubyiyumvisha numva ko ngomba kuririmba nk’ibisanzwe nubwo bigoye bwose.”
Ati “Yego hano hari umwihariko ariko nanone ni ubuzima tubamo, hari n’izindi ngorane ducamo zikomeye kurusha ariko ngomba kwihangana nkabirenga mu buryo bwa kinyamwuga, nyuma wenda naba ngomba kurira nkegera mama wenda”
Mu kuririmba iyi ndirimbo, Stromae yayishoje aririmba ati “warakoze papa”, amagambo yavuze ko ari bwo bwa mbere ayavuze haba mu bitaramo byose yakoze ku Isi, no mu buzima bwe bwose.
Ubuhanzi bwe n’u Rwanda

Abafana baje bitwaje ibyapa ngo bereke Stromae ko bamukunda (Ifoto/Irakoze R.)

Stromae ntaho ajya avuga ko umuziki we ufitanye isano n’u Rwanda. Ahubwo we avuga ko umuziki we ufite imizi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu njyana za Rumba.
Avuga ko yakuze yumva indirimbo z’abahanzi bo muri Congo barimo Koffi Olomide, Papa Wemba, Zaiko n’abandi bo muri iki gihugu avuga ko bagize uruhare runini mu buhanzi bwe, no mu nganzo ye.
Ku Rwanda, Stromae avuga ko hari zimwe mu ndirimbo nke za Kinyarwanda yagiye yumva ariko ko atapfa kuzibuka.
We nta muhanzi n’umwe w’Umunyarwanda avuga mu ko yaba ari mu bamuteye inganzo bose, ahubwo avuga gusa ko hari umwe mu bahanzi b’ubu ajya yumva, witwa Teta Diana, akamukundira indirimbo ye Kata avuga ko iririmbitse mu mwimerere w’Ikinyarwanda.

Source: Izubarirashe

Exit mobile version