Umushinga wo kubaka Stade ya Gahanga watangiye bamwe babona byihuta ndetse ngo yari no kwakira imikino ya CHAN iherutse kubera mu Rwanda, ariko bisubira irudubi ubwo Leta yawuhagarikaga kubera amakosa yagaragaye mu gishushanyo mbonera cyabanje gukorwa n’ikigo cyo muri Turikiya, Bibilax Ltd.
Ni Stade izaba iri ku rwego ruhambaye yakira abantu ibihumbi 40, mu gihe yaba yuzuye yaba ari yo stade ya mbere nini iri mu gihugu, nyuma ya Stade Amahoro yakira hafi ibihumbi 30.
Ni umushinga watangiye kuvugwa mbere ya 2012 byitezwe ko mu 2016 izaba yatashywe, ariko usibye n’ibyo no gusiza ikibanza ntibiratangira.
Minispoc yijeje Abadepite iyi Stade itazaba umugani nk’uko bamwe babikeka, kuko ngo ishobora gutangira kubakwa guhera mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017/2018, ikabanzirizwa no kubaka amastade Perezida Kagame yemereye abaturage mu turere dutandukanye.
Kuri uyu wa 14 Kamena, Abadepite bongeye kubaza Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne niba iyi stade bakwiriye kureka kuyitegereza kuko kutazubakwa ari byo bigaragara cyane, kuko nta ngengo y’imari yateganyirijwe mu mafaranga iyi minisiteri yasabye.
Depite Mporanyi Theobald yagize ati “Sinzi niba tuzongera kuvuga kuri Stade ya Gahanga kuko abantu baraza bakayivugaho ariko nta we umenya niba yarazimye. Biri mu bikorwa cyangwa ntibiri mu bikorwa? Bimeze bite?”
Mu gusubiza iki kibazo, amagambo ya Minisitii Uwacu agaragaza icyizere gike ko iyi stade yatangira kubakwa vuba, ahubwo ngo ingengo z’imari z’imyaka itaha ni zo zishobora kujyamo ibikorwa bimwe na bimwe.
Yagize ati “Kujya mu mushinga nyir’izina uyu mwaka ntibyashoboka, ariko mu mwaka utaha tuzatangira kujya dukora ikintu kimwe muri buri ngengo y’imari.”
Akomeza avuga ko mu gihe cy’imyaka ine nibura hagiye hakorwa igikorwa buri mwaka, 2025 yazagera iyi stade yararangiye bityo “amaherezo Gahanga ntabwo izaba umugani.”
Gusa yasobanuye ko iyi Stade ikeneye amafaranga atari make, bityo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bahisemo kubanza gukora kuri stade zo mu turere, harimo n’izo Perezida yemereye uturere, bakazahera kuri Nyagatare, Bugesera, Ngoma, na Nyanza.
Ati “Twashatse kugira ngo tubanze turebe ko stade zo mu turere hari icyo tuzikoraho kuko ntidushobora gukorera Gahanga n’izi stade Perezida yemereye uturere icya rimwe ngo bishoboke.”
Icyakora Minisitiri Uwacu avuga batangiye gushaka abafatanyabikorwa kuko ngo byaba ari amahirwe habonetse abikorera bafatanya na Leta kubaka iyi stade, kugira ngo izabyare na wa musaruro nimara kuzura.
Ati “Ibiganiro byaratangiye dufatanyije na RDB na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, tugerageza kureba mu masosiyete yaba akorera hano n’atarahagera ababa bafitemo inyungu mu kubaka Stade ya Gahanga.”
Inzego zibishinzwe zivuga ko iyi stade kuzuzura itwaye miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, ariko ubu ngo birashoboka ko igiciro cyayo kizajya munsi gato y’ayari ateganyijwe n’ubwo inyigo zizagaragaza ibiciro zitararangira.
Minisitiri Uwacu avuga ko CHAN u Rwanda rwishimira ko yagenze neza, ariko ngo yasize itanze akazi gakomeye, kuko mu bihe biri imbere bashobora kwakira igikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Ni ibintu inararibonye n’abavuga rikijyana mu mikino nyafurika bavuye mu gihugu birahira ku buryo u Rwanda rwateguye neza iyi mikino, banavuga ko na CAN nta gushidikanya ko rwayakira kandi ikagenda neza.
Ati “CHAN mwashimye ko yagenze neza ariko yatwongereye akazi, kuko u Rwanda rushobora kwakira igikombe cya Afurika cyo mu mwaka wa 2025. Kugira ngo tucyakire rero bidusaba ibindi bikorwa remezo birimo na stade ya Gahanga.”
Gusa ngo ku bufatanye n’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF hagiye kubakwa inzu z’ubucuruzi ahakikije ikibanza cya Stade ya Gahanga ku buryo abantu batangira kuhabyaza inyungu z’ubucuruzi.
Mu minsi mike ishize, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, RHA cyatangaje ko inyigo nshya y’iyi stade yamaze gukorwa, kuri ubu hakaba hasigaye kureba niba ibikorwa biteganywa byose bizubakirwa rimwe cyangwa hakubakwa igice kimwe kimzwe.
RHA ntiyigeze itangaza igihe nyacyo Stade ya Gahanga izubakirwa, bijya kugirana isano n’ibyo Minisitiri Uwacu avuga ko kuva mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 hazajya havaho amafaranga yo gukora ku bice bimwe by’iyi stade.
Igihe.com