Amakuru “Ijisho ry’Abaryankuna ryateye imboni rihagaze ahirengeye ni ay’uko ingabo zo mu mutwe udasanzwe za Kagame,zahuriye n’ibidasanzwe I Loashi ho muri Masisi, 60 bagahita bahaburira ubuzima, kuko burya ngo hejuru y’umumenyi haba hari undi mumenyi!
Aba basirikare ba Kagame baguye mu mirwano yabahuje n’ingabo z’inzobere kuri iyi ya 02 Kamena 2019 ubwo bageragezaga kwitambika umutwe w’ingabo kugeza ubu zitaramenyekana neza izo arizo. Bari abasirikare bagenderaga kuri gahunda kandi bafite ikinyabupfura kidasanzwe. Ingabo za Kagame (Kuko si iz’u Rwanda) yabashije gushyira muri Congo ashukishije Abasirikare bakuru ba DR Congo amafaranga nyamara yabasahuye, nizo zoheje iza Congo ngo batangire abo basirikare barebe abo aribo, maze biba nko gutera ibuye mu muzinga!
FARDC yabonye bikomeye ishaka kuyabangira ingata ariko isanga yakerewe! Aba Kagame bo bazi ngo ni “Special Force” batunguwe no gukubitana n’umutwe w’Abasirikare batisukirwa, batamenye aho baturutse, mukanya nkako guhumbya 60 baba bari hasi! Byabaye ngombwa ko bayabangira ingata, izo ngabo zibatura ibikoresho byazo zikomeza urugendo!
Umuryankuna uri ah’irengeye ubwo yazaga kuvuga amacumu,ntiyabashije kumenya izo ngabo zagendaga izo arizo n’aho zari zerekeje! Akomeje gutohoza mu minsi iri imbere aratumara amatsiko!
Uko bucya bukira niko iminsi igenda isiga Paul Kagame! Kugeza ubu ntazi aho agomba kurindira abamurwanya! Yagerageje kohereza bamwe mubasirikare bagize umutwe udasanzwe (Special Force) muri Congo, ariko byagaragaye ko ntacyo wakora!
https://www.abaryankuna.com/special-force-ya-kagame-yaboneye-i-loashi-ho-muri-masisi-icyo-imbwa-yaboneye-ku-iriba/