Ikigo kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyanzuye guhagarika sosiyete itwara abagenzi ya Sotra Tours and Travel Agency Ltd yakoreraga mu Majyepfo no mu Burengerazuba.
Itangazo rya RURA rigenewe abanyamakuru dufitiye kopi riravuga ko Sotra yahowe kutubahiriza amabwiriza 007/TRANS/RT/RURA/2015 yo kuwa 1 Kamena 2015 agenga gutwara abantu mu Rwanda.
Inama Ngenzuramikorere ya RURA yateranye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 2016 ni yo yahagaritse uruhushya rw’iyi sosiyete rwo gutwara abantu rufite No RURA/TR/ROAD/L466.
Ibi ngo bibaye nyuma y’iperereza ryakozwe na RURA ku mikorere ya Sotra, ryanagaragaje ko iyi sosiyete ngo itubahirije amabwiriza agenga umurimo wo gutwara abantu mu Rwanda.
RURA muri iri tangazo, inavuga ko “iyi sosiyete yagaragaje ibibazo by’imicungiremibi byagize ingaruka ku bafatanyabikorwa bayo ndetse n’umurimo wo gutwara abantu muri rusange.”
RURA ivuga ko “iri kurwaho ry’uruhushya ribaye nyuma y’uko ubuyobozi bwa RURA bwagerageje gufasha SOTRA Tours gukemura ibibazo ifite ariko ntibigire icyo bitanga.”
Bityo “RURA ikaba yafashe ingamba kugira ngo serivisi zo gutwara abantu ku muhanda Kigali-Huye na Kigali-Rusizi aho SOTRA Tours yakoreraga zikomeze gutangwa nk’uko bisanzwe, abagenzi bakaba batazahungabanywa n’iki cyemezo.”
Iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2016.
Source: Izuba Rirashe