Ndatabariza uwitwa Ugiramahirwe Jean Bosco, mwene Nkundabega Damien (watabarutse) na M.Mugema Emmelde; wabuze mu buryo budasobanutse nakwita gushimutwa. yashimutiwe mu Bugarama-Cyangugu, ubwo yaravuye muri Bank ya BK iraho kuri rond point, akaba yarahamagawe kuri telephone ye n’uwitwa Rev.Muhoza Asheri (inshuti ye), amubwirako amukeneye byihutirwa cyane; nuko Bosco ahera ko ajya kumureba doreko atuye hafi yaho uwo wamuhamagaye atuye hafi ya Bank, akigera mwugo rugo agizengo akomange yaturutswe impande 3 n’abantu 3 bafite Pistolet barazimutunga niko kumusubiza inyuma bamwinjiza mumodoka bari bafite, niko kuburiwa irengero. (ayo makuru twayahawe n’uwabiboneye tutari buvuge amazina kumvo z’umutekano we).
yari umugabo ufite umugore 1 n’abana bato 3;aho yashimutiwe niho yaranatuye, Intara y’i Burengerazuba, Akarere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Nyange, Umudugudu wa Mihabura.
Yari umuntu wikundira umutuzo, gusabana, yacishaga macye, yakundaga gusenga no gufasha abatishoboye ndetse akanyurwa nuko yarabayeho, kdi ntiyivangaga mu bitamureba nka politique n’ibindi. icyo yakoraga yari umucunga mitungo (gerant), yacungaga imitungo yasigiwe nase wabo wahoze ari umukire witwa Bakundukize Elias ubu wibera Hanze.
Amakuru mfitiye gihamya nuko uyu mugabo akiriho nubwo ari mubuzima bubi ndetse butoroshye namba, ubu nandika ari ahitwa #Kumurindi , nubwo kumugeraho bigoye cyane ariko Imana ye niyo ihamurindiye. bitekereze ho nawe, inzirakarengane nkiyo iri mugihome, ikaba itagezwa imbere y’ubutabera ngo basi aryozwe ibyo ashinjwa niba bihari, doreko imyaka igiye kuba 3 !!! azira ubusa; nahabwe ubutabera niba koko mu Rwanda tubufite.
nkimara kwakira ano makuru,nkanakora iperereza, nasanze uyu muntu yarafashwe kuka gambane k’abantu bari bafitanye ibibazo nawe by’amafaranga; nuko bamwikiza bakoresheje ubwo buryo ndetse banamuhimbira Dossier y’ikinyoma, bitizwa imbaraga n’ububasha bafite doreko bafite ijambo mu kuyobora. kuko ntaho leta yafunga umuturage wayo igihe kingana gityo itaramugeza imbere y’ubutabera.
Umuryango we ntacyo utakoze ngo umushake, wageze hose hangombwa biba iby’ubusa; ndetse ubwirwa ko nibakomeza kumubaririza nabo bizabakoraho; none baratuje bararuca bararumira. Uwampaye ayo makuru ndetse akansaba kubimuvugira n’ umwana w’impfubyi warihirwaga amashuli n’uwo Bosco, nubwo ubu atacyiga kubwo kubura uwamufashaga, we akaba yatinyutse akabivuga abicishije aha kuri #Facebook.
Wowe umaze gusoma ibi, inkunga nagusaba nugutabariza iyi nzirakarengane, wakora #Share iyi #Post cg #Like kugirango bigere kuri bose na cyane cyane kubaba bafite ububasha bwo kumurenganura.
Nsabye kdi buri wese wanga akarengane, gukora icyo ashobojwe ngo uyu mwene data arenganurwe; tunamagana kandi abarenganya abandi bakoresheje ububasha bafite hadakoreshejwe #Ubutabera nyirizina.
Amahoro y’Imana ahorane namwe.
Amen!!