SOS: DMI ya Kagame yashimuse abasore 12 bamaganye iyicwa rya Mahoro
Breaking news: Amakuru atugezeho nonaha ni ayishimutwa ry’abasore 12 bakoraga akazi ko kogosha no gukata amatike nyabugogo.
Muri bo 8 bashinjwa kuba baragaragaye mumyigaragambyo yamagana polisi ubwo hicwaga umubyeyi w’umuzuguzayi. Abandi 4 bo bazira ko batashoboye gutanga amazina y’abigaragambyaga cyane cyane urubyiruko.
Aba basore kandi bashimuswe ejo bagaragaye bavugiriza induru inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi arinako bakomera abashi biyamirira ubwo abazunguzayi batangaga ibitekerezo ahanini binenga ihohoterwa ribakorera umunsi ku wundi kandi aribyo bibatunze.
Tugomba kwamagana ibi twese agatsiko kataratumara. Uko Kagame akomeza afunga cg yica abanyarwanda niko abanyarwanda bashyiruka ubwoba kandi ikizere kirimo kwiyongera bityo kanya kose abanyarwanda bashobora kwamurura umwicanyi n’abambari be.
Source: Radiyo Itahuka