Site icon Rugali – Amakuru

Soma ya nyandiko ya tract iherutse gukwirakwizwa muri Kigali iburira Kagame n’ agatsiko

Amakuru dukesha abaturage binyamirambo hafi ya Tapi rouge nuko kuruyu wakabiri taliki ya 17 /1/2017 mugihe cya saa kumi zumugoroba, abantu babiri batamenyekanye bari kuri moto bataye tract isebya leta y’u Rwanda. Bamwe mubayishyikirije polisi y’uRwanda bavugako yari kubiyemo amagambo ashinja Leta ubwicanyi bwa senateri Mucyo Jean De Dieu, wapfuye muburyo butunguranye, bemezako bitazaba imfabusa ko bagomba kwihorera .

Ikindi kandi cyagaragaye muriyo tract n’urupfu rwa Rwigara Assinapol, Makuza na Toy Nzamwita . Izi tract kandi zamagana ifungwa rya Tom Byabagamba na Frank Rusagara. Uretse izo tract zatoraguwe kuri tapi rouge Nyamirambo,hari nizagaragaye kwisoko rya Nyarugenge no mubiryogo hafi numusigiti.

Umwe mu ba polisi utashatse ko amazina ye atangazwa wari urimo gukurikirana ayo makuru yavuze ko Iperereza rigikomeza kugirango abo bagizi banabi batahurwe. Twashatse kubaza umuvugizi wa Polisi y’uRwanda ariko ntibyadukundira.

Reba hasi wisomere iyo tract twashoboye kobona nawe wirebere uburyo abayanditse barimo baburira Kagame n’agatsiko kuburyo ariyo mpamvu DMI yahise itegeka ikinyamakuru Umusingi kuyikuraho:

Exit mobile version