Site icon Rugali – Amakuru

Soma ibyo abanyarwanda bamwe bavuze ku nkuru yifungwa rya Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri

Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri arafunzwe

1.
ayisha
 2019-10-28 22:38:36
N’abakire bajye bahanwa Ibifi binini

2
Egy 2019-10-28 22:38:36
This is so Sad,You are a Great Man.May the Might God Protects You. You are in my Prayers.

3
Ronaldo 2019-10-28 22:38:36
Ariko ikindi kitumvikana:kugurisha IKINTU=igiki?ahahahahaha.

4
Ronaldo 2019-10-28 22:38:36
Ntibishoboka ko umuntu wakoze iriya mirimo yariganya.bibaye aribyo nakura ikizere kuri mwene muntu uwo ariwe wese

5
TT 2019-10-28 22:40:36
Nonese John Karangwa @ Ignore.com komwavuze icyoyazize , Robert Bayigamba we icyokintu cyundi muntu yagurishije nibanga. Uwomuntu ninde!

6
Maherezo 2019-10-28 20:38:51

Mujye mwemera ko buri wese ashobora gufungwa,yaba azira ukuri cyangwa arengana. No gupfa umuntu arapfa nkanswe gufungwa? Quid mirandum?

7
Usabuwera 2019-10-28 20:03:56
Azahanwe.Ni,bimuhama

8
Sebutama 2019-10-28 20:03:45
Hanyuma se agulisha ikintu cyundi gute kandi nyiracyo agifitiye icyemezo cyuko aricye? Ese uwo wakiguze we ntabwo yabanje kureba nyiracyo? Ibi birasa nabya bindi byo kwa Ishimwe ngo mbere yo kumwiba bakoze swap Sim card Nibisobanuro RIB iri gutanga aho kuba ibisobanuro ahubwo biri kurushaho kudushyira mu rujijo.

9
Kimiya 2019-10-28 20:07:03
Muri make amaze iminsi 6 muri mabuso ariko inkuru muyitugejejeho none.

10
sano 2019-10-28 20:06:47
nyabuneka muce inkoni izamba yaramaze gushirirwa kugafaranga guteza utwabandi ntaho umuntu aba aguhishe.inzara warihaye sikinegu.

Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri arafunzwe

Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo afunzwe akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Bayigamba yatawe muri yombi ku wa 22 Ukwakira 2019, ndetse ubu dosiye y’ibyo aregwa yamaze gukorwa n’Ubugenzacyaha igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mu gushaka kumenya ukuri kw’aya makuru, Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yemereye IGIHE ko uyu mugabo afunzwe ariko yirinda gutangaza uburyo ibyaha akekwaho byakozwe.

Ati “Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi giteganywa n’ingingo 176 y’icyo gitabo. Dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.”

Bayigamba ni umwe mu bantu bakomeye mu rwego rw’abikorera, usibye kuba Umuyobozi Mukuru wa Manumetal Ltd, yanayoboye Ishyirahamwe ry’abafite inganda ndetse yanabaye Umuyobozi mu Rwego rw’Abikorera.

Yabaye mu buyobozi bukuru bw’ibigo bitandukanye birimo RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi.

Yanabaye kandi Minisitiri wa Urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Exit mobile version