Kenshi mujya mwumva umurengera w’amafranga leta ibona aturutse mu nkunga cg mu nguzanyo ariko wagereranya n’ibikorwa ugaheba. Aya mafranga ajya muri FPR ku mayeri akomeye, bigaragazwa n’urugero rumwe ngiye kubaha, FPR kuri ubu ni umuntu umwe gusa, abandi bigijweyo burundu.
Itegeko ribuza amashyaka ya politiki gukora ubucuruzi, ndetse no kwakira impano ziturutse mu mahanga mugihe bitamenyeshejwe leta, nyamara FPR yo iri tegeko ntirireba kuko ikora ubucuruzi, sindavuga amasosiyeti yose ifite, muri iyi nkuru ndibanda gusa kuri sociétés z’ubwubatsi za FPR : NPD COTRACO, REAL CONTRACTOR na HORIZON (bavuga ko ari iya RDF ariko amakuru y’ukuri nuko Cristal Ventures ya FPR ifitemo imigabane myinshi)
Amafaranga ava gute muri leta ajya muri FPR?
Reka dufate urugero rutoya rw’ibyabaye vuba aha. FPR niba ivuze iti dukeneye miliyoni runaka, iba igomba kuzibona byanze bikunze, kuko abari mu nzego zose yaba mu turere, ubuyobozi bw’intara n’abandi, bagendera ku. mabwiriza aturutse i Rusororo.
Bategura umushinga urebye udafite inyungu n’imwe.
Mu minsi ya vuba bagize batya bati tugomba guhindura amabara y’imirongo ishushanije mu muhanda, ikaba umuhondo, batanga isoko, hapiganwa NPD COTRACO, Horizon na REAL Contractor. Muri make nibo baba bari kwikinisha, amafranga akaba avuye muri leta, ibisambo bikayibikaho.
Amezi makeya gusa, ngo basanze ibara ry’umuhondo ritagaragara neza rigomba kongera kuba umweru, ya masosiyeti akongera agapiganwa bakongera bagasohora ibindi bifranga. Ngirengo uratekereza uburebure bw’imihanda iri muri Kigali honyine, noneho utekereze intara zose.
Isoko bariha agaciro bitewe n’amafranga bifuza ko ava muri leta akajya muri FPR, ntibita ku gaciro k’ibizakorwa. Uru ni urugero rw’ibyabaye vuba aha, rumwe mu ngero nyinshi mfite.
Ejo ukumva ngo Ange Kagame agenda muri Brabus ya 1,000,000,000rwf, cg yaguze inzu ya US$ 1,200,000, Cyomoro yifitiye Yacht ya miliyoni 50 US$ n’ibindi… FPR ni umuntu umwe abandi bose barambikwa hasi bagakubitwa, ariko barabyemeye kdi bazabiryozwa.
Urugero rwa NYAMASHEKE
Muri kariya karere kari ahahoze ari muri Cyangugu gakora ku kiyaga cya KIVU, umushoramari umwe gusa niwe watsindiye amafi yose ava mu kiyaga (akenshi aba ari insambaza) uwo mushoramari nkuko mubizi nta wundi ni FPR iba yaje mu ishusho y’undi muntu.
Abarobyi iyo bamaze kuroba, amafi yose bayashyira umushoramari, hagize uwibeshya bakayamufatana wenda ayajyanye iwe, byitwa magendu. Iyo bamaze kuyaha umushoramari umwe rukumbi (FPR mu ishusho y’undi muntu) kuri 600/kg ayaha abacuruzi bayacuruza détails.
Uyu mushoramari ayaha abacuruzi ku mafranga hagati ya 1000-1200/kg. aba bacuruzi bakaba batemerewe kuyarengana Akarere, kuko umushoramari wenyine niwe wemerewe kuyajyana i Kigali ku mafranga agera ku 2000/kg.
Abarobyi rero kugira ngo barye ku mafi birobeye, bisaba ko nabo bajya kuyahaha nk’abandi kuri wa mucuruzi wayaguze n’umushoramari, umurobyi akayagura kuri 1500/kg kdi muribuka hejuru we intica ntikize baba bamuhaye.
Ibi ubutegetsi bwa RPF/Inkotanyi buvuga ko ari ugufasha abarobyi.
Doreen Umwiza
Nkurikira kuri https://twitter.com/DoreenUmwi