Site icon Rugali – Amakuru

Sobanukirwa neza ku bantu bakekwaho kwivugana Luca Attanasio wari uhagarariye Ubutaliyani muri DR Congo

Sobanukirwa neza ku bantu bakekwaho kwivugana Luca Attanasio wari uhagarariye Ubutaliyani muri DR Congo

Yanditswe na Marie Claude Ikaze

Ambassadeur wa Italie muri Congo yiciwe muri operation “Milan” nk’uko inyenzi zayibatije. Iyi operation yateguriwe mukigo cya Marine mu Butotori, gitegurwa na Col Rusimbi Jean Claude wahoze ari muri CNDP ya Laurent Nkunda ubu akaba ari umwe mubashinzwe iperereza muri Region militaire ya Nord Kivu. Col Rusimbi Jean Claude yafatanije na Col Alexis uba muri Camp Bigogwe ni uko operation nyirizina bayishinga Lt Didier wazanywe muri Marine avuye mumutwe wa Special forces w’u Rwanda bamwegereza umugi wa Goma akaba ariwe wari waraye ageze i Goma kuwa mbere n’abasilikare 4 b’abicanyi kabuhariwe.

Uyu Col Rusimbi akaba umwe mubashinjwa ubwicanyi ndengakamere bwakozwe muri Rutshuru na Masisi muri Rapport Mapping. Biravugwa ko ambassadeur wa Italie muri Congo na bagenzi be bari muri gahunda yo gusura ahakekwa ibyobo byahambwemo inzirakarengane. Nk’uko byagendekeye abanya Espagne mu Rwanda, FPR ikimara kumenya ko Ambassadeur ari muri iyo gahunda kandi ko afite amakuru menshi ku bwicanyi FPR yakoze muri Congo basihe bapanga ku mwica. Nyuma ‘icyo gikorwa kigayitse aba bicanyi barambutse Kanyarucinya bisubirira i Rubavu gutanga rapport.

 

 

 

Exit mobile version