Abantu bakora ingendo mu ndege rimwe mu mabwiriza bahabwa mbere y’uko ihaguruka no kururuka ku kibuga, ni uko bagomba kuzimya ibyuma by’ikoranabuhanga byabo birimo telefoni cyangwa bakazishyira muri ‘Airplane mode’.
Abenshi bibaza impamvu bahabwa aya mabwiriza mu gihe indege igiye guhaguruka cyangwa se kururuka, cyangwa se niba baramutse batayubahirije byayibuza kugenda.
Hari umwe wabwiwe kuzimya telefoni ye mu gihe yari ategereje ubutumwa bw’ingirakamaro bujyanye n’akazi, maze aho kuyizimya ahitamo kuyishyira mu mufuka atayizimije kuko yumvaga ibyo ari byo byose telefone ye nto itatuma indege igwa.
Ku mpamvu ahuje n’abandi benshi babikora, uwo yabikoze kuko atumvaga ingaruka gukoresha telefone ye nto bishobora kugira ku ndege.
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa, Abanyamerika bane mu 10 bemeye ko buri gihe iyo bagiye mu ndege atari ko bazimya telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Amabwiriza mpuzamahanga mu bijyanye n’indege avuga umuntu ashobora gukoresha ibikoresho nka mudasobwa igihe indege iri ku butumburuke bwa kilometero eshatu.
Impamvu y’ibi ni ukugira ngo ikoranabuhanga rya telefone ritabangamira iry’indege binyuze mu mbaraga rukuruzi, nk’uko iyo telefone isonnye iri uruhande rwa radiyo bigenda.
N’ubwo nta bushakashatsi buragaragaza urugero ibi bishobora kugira ingaruka ku ndege, Raporo y’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibijyanye n’umutekano w’indege yagiye hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka yagaragaje ko hari aho abapilote bagiye bagira ibibazo bya tekinike babwira abagenzi kuzimya telefone bigakemuka.
Muri iyi raporo hari aho igira iti “Uburyo ndangamerekezo bw’indege bwagize ikibazo igihe indege yari irimo irahaguruka, igihe abagenzi bababwiraga kureba neza niba telefone zabo zijimije, nyuma yo kuzizimya uburyo ndangacyerekezo bwarongeye bukora neza”.
Iyi raporo kandi igaragaza ibindi bibazo nk’ibi 125 byagiye bibaho biturutse ku bikoresho by’ikoranabuhanga byakije bigatuma hari aho indege idakora neza ndetse n’ubushakashatsi bw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubwikorezi bw’Indege ku Isi (IATA) bwagaragaje ko hagati y’umwaka wa 2003 na 2009 habayeho ibibazo 75 mu mikorere y’indege bitewe na telefone.
Gusa hari benshi batemeranya n’ibi bitekerezo barimo Umuyobozi w’Ikigo Aeromobile gitanga uburyo bw’itumanaho bugezweho mu ndege, Kevin Rogers, wavuze ko biramutse bigaragara ko telefone hari ikibazo gikomeye ishobora gutera ku ndege batazajya bemerera abagenzi kuzijyanamo
Ati “Burya telefone nyinshi ntizizimywa, iyo haza kuba hari ingaruka ikomeye telefone zigira ku mikorere y’indege, abantu ntibakwemererwa kuzinjirana na gato.”
Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere niko havumburwa ibisubizo bishya. Ubu bimwe mu bigo bikora ingendo zo mu kirere byazanye uburyo bw’ikoranabuhanga burimo ‘OnAir’ na ‘AeroMobile’ aho umuntu ashobora gukoresha internet ari mu ndege ariko ntibibe byatera ikibazo ku mikorere yayo.