Site icon Rugali – Amakuru

Sindagura ariko Kagame ntazarenza imyaka 21 yakatiye Col Byabagamba na 20 yakatiye Gen Rusagara


Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21, Rusagara akatirwa 20
Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, Rtd Brig Gen Frank Rusagara nawe ahamwa n’ibyaha byose yashinjwaga ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Demob Sgt Kabayiza Francois we yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.
Nyuma yo gusomerwa ibihano, aba bose bahise bajurira bavuga ko batemeranya n’umwanzuro w’urukiko.
Col Tom Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
Brig Gen Frank Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.
Sgt Kabayiza yahanaguweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye ahanisha gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.
Inkuru irambuye ni mukanya…

Exit mobile version