Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakomoka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo baremye umutwe ’Simama Kivu Mouvement’ ugamije kuburizamo umugambi wo gucamo ibice iki gihugu, nk’ uko bumvikanishije amajwi yabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Aba barimo Alain Basubi Asumani, Batalingana Kakenga Adolphe, Borris Maelezo, Jean Louis Kwanza Masimango n’abandi bavuganye uburakari bwinshi bamagana icyo bise umugambi mubi wo gucamo ibice igihugu cyabo ko batezemerera uwari we wese kubatwara santimetero imwe y’ igihugu cyabo.
Aba bayobozi bo muri Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo ndetse na Maniema, ko badashobora kwemera ko igihugu cyabo gitakaza milimetero kare cyangwa santimetero kare imwe. Intego yabo ngo ni ukurwanirira uburasirazuba bw’igihugu n’igihugu muri rusange.
Alain Basubi Asumani ati: “Uyu munsi twahindutse umuntu umwe; umukuru, umuto, twese. Ntabwo Kivu izigera itandukanwa n’igihugu.”
Borris Maelezo we ati, “tuvuze oya ku gutandukanya igihugu cyacu, tuvuze oya ku gutandukanya Kivu.”
Kuva mu Kuboza 2019, abanyapolitiki batandukanye barimo Martin Fayulu, Cardinal Fridolin Ambongo uhagarariye kiliziya Gatulika, umuhanzi Koffi Olomide n’igisirikare cy’igihugu (FARDC) bose batangaje ko hari umugambi wo gucamo iki gihuhugu ibice.
Uyu mugambi bamwe bavuze ko uri gutegurwa n’abiswe abagambanyi b’Abakongomani ndetse n’amahanga arimo Uganda, u Rwanda, u Burundi, Leta Zunze Ubumwe z’America, Ubufaransa, Ububiligi,…
Cardinal Ambongo yavuze ko mu kunoza uyu mugambi, hari abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bajyanwa mu burasirazuba bw’iki gihugu (Congo), gusa Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko aheza u Rwanda rumaze kugera, rutakohereza abaturage barwo muri Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 8 Mutarama 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta yavuze ko ibyo aba bakongomani bavuga nta gihamya bifite.
Ati: “Ibivugwa na bamwe mu banyepolitiki n’abanyamadini muri D.R.Congo, ku mugambi wo gucamo Congo ibice, navuga ko ari amagambo atatekerejwe neza, kandi adafite ibihamya.”
Iby’umugambi wo gucamo ibice RD Congo usa n’uwabyukijwe na Martin Mayulu usanzwe utavuga rumwe n’ubutegetsi, wavuze ko tariki ya 14 Mutarama hari gahunda y’imyigaragambyo y’amahoro igamije kwamagana uyu mugambi.
Gusa abo bose bamagana uwo mugambi ntiberekana inkomoko ifatika y’aho bakuye amakuru y’icibwamo ibice by’igihugu cyabo, cyane ko atari ibintu byapfa koroha kuko bishobora gutera amakimbirane atoroshye kandi atapfa kurangira.
Sudani y’Epfo biherutse kuyibaho ariko n’ubu amakimbirane ni yose kandi ari bo bitoreye kamarampaka yatumye iba igihugu cyigenga.
Umuryango w’Ubumwe bwa Africa ubwawo ntushyigikira umugambi nk’uwo kuko ushyira imbere ibyo kwishyira hamwe kw’ibihugu ari byo bita ’political federation’ aho gucikamo ibice. Imipaka ya Africa yashyizweho mu 1885 i Berlin mu Budage aho yateye ibibazo bikomeye muri kino gihe kubera uko yatandumanyije imiryango inyuranye.