Amosonza abunga mu maso! Amateka arimo kwisubiramo vuba na bwangu. Mu myaka mike cyane Abo Imana ikomeza gutiza ubugingo bagiye kwirebera n’amaso yabo Ihirima rya FPR na paulo Kagame. Ibi s’ubwa mbere mbyanditse hano ariko ibimenyetso byose bimaze kugaragara ko Kagame na FPR ye basumbirijwe bikomeye. Kubana bato cg abandi batareba kure bajya basoma ibyo nandika hano bakabyita inzozi nyamara reka nongere mbibutse gato.
Mu myaka ikabakaba 40 uBurundi bwagiye butegekeshwa inkoni y’icyuma n’abatutsi bagiye babusimburanwaho. Umuhutu kwiga Kaminuza ntibyari byoroshye kuburyo yitwaga ikintu aho kuba umuntu. Umuhutu yari ikivagundu. Niyo yagiraga ubushake bwo kwiga Kaminuza yagombaga guhunga akajya kwiga mu rwanda rwategekwaga n’abahutu ndetse abatinyaga guhunga babaga bemerewe kwiga sport muri kaminuza mbese umuhutu yagombaga kuminuza mukunonora imitsi byonyine gusa. Urugero ni Peter Nkurunziza perezida w’uBurundi wemeza ko ajya muri kaminuza yumvaga ashaka anifuza cyane kwiga Economie. agezeyo bamubwiye ko ntamuhutu wo kwiga Economie bamujyana kwiga sport. Ubu Umuhutu Peter Nkurunziza yaminuje mukunonora imitsi.
Abatutsi iBurundi bumvaga ari inzozi ko abahutu bategeka umunsi umwe uBurundi. Nyamara baje kotswa igitutu n’ibihe kugeza ubwo 1993 Ndadaye Melchior w’umuhutu waruvuye kwiga iButare abatsindiye akaba Perezida amezi 3 abatutsi iBurundi baramugandagura kuko bari bataramenya gusoma ibihe.
Ntatinze kuby’iBurundi ubu abatutsi bahinduwe ba “Mujeri” uretse gusakuza kumaradio no kuba batera utubuye kumamodoka iBurundi; ubu kuzasubirana ubutegetsi mu izina ry’ubututsi n’inzozi zidashoboka. CNDD/FDD yaradadiye ninarekura bazaha umuhutu Agathon Rwasa.
Mu Rwanda abahutu nabo bifatiye uRwanda nkakarima kabo nyuma ya endepandasi barategeka kuburyo umututsi kuzagaruka ku ngoma abahutu bamwe babyitaga inzozi zitari no gushoboka kuzirota. Baje gutakaza ubutegetsi bwose 1994. Bufatwa n’abatutsi bamwe. Paulo Kagame yakoze uko ashoboye gukura abahutu muri politike y’uRwanda asa nubigezeho kuko uwavugaga wese n’uvuga kuri ubu byitwaga ko ashaka kuzana jenoside. Mbese abahutu bose bagombaga kuba abagererwa imyaka n’imyaniko. Mu mwuga wanjye w’itngazamakuru nagiye nganira n’abatutsi benshi bakanyizeza ko ubu uRwanda rudadiye. Ndetse bamwe bagiye bananyerurira ko uRwanda kuzategekwa n’umuhutu ari inzozi zigomba kuzarotwa wenda nyuma y’imyaka 100. Rwandamura we yatangaje imyaka byibuze 400.
Bamwe mubahutu bemeye gusaba imbabazi mu izina ry’abahutu abandi bemera kuba abagerererwa bararuca bararumira.
Nyamara ibihe turimo ubu ntawutabona ko bigoye cyane agatsiko ka RPF kari k’ubutegetsi. Paulo Kagame nkuko byagendekeye Pierre Buyoya iBurundi, arasumbirijwe bidasanzwe. Kwiyumanganya birimo kwanga. Abo yari yarajyanye ngo kota umuriro arimo kubingingira kumusaba imbabazi ngo abafungure. Paulo kagame arimo kujya kukarubanda akatontoma ko ntawe atinya ko ntagitutu icyaricyo cyose kimukoresha nyamara abamwumva bakibaza uwamubwiye iby’igitutu bikabayobera.
Rweru yarariye irahaga, udufuni twariye abana b’abanyarwanda, amashyamba yuzuye ibisigazwa by’amagufwa y’abana babanyarwanda, imyobo rusange ntawavuga. Amabagiro nka Kami, safe houses, n’ibindi byose byananiwe.
Nubwo ntashyigikiye abafata ubutegetsi mu iturufu y’ubwoko; ubu ndahamya neza ko Paulo Kagame na RPF ye ibihe barimo ari ibyanyuma cg ibibanziriza ibyanyuma.
Abatutsi benshi bise Buyoya umugambanyi watanze ubutegetsi kubahutu, ubu muri FPR barimo kwibaza kubyemezo bimwe na bimwe Paulo kagame arimo gufata. Abantu nka Tom Ndahiro bagiye bibaza kukarubanda impamvu ki Paulo Kagame yafungura umuhutu Ingabire Umuhoza Victoire.
Ibihe bigiye guha ibindi munyarwanda, munyarwandakazi. Uzakurikiraho nyabuna azahe abanyarwanda bose amahirwe angana.
Ubu umuvuno urimo kwigwaho nuguha Ingabire na Ntaganda imyanya bityo igitutu kikaba kiragabanutse. Mbega kwibesha mwokabyaramwe. Yego Ingabire na Ntaganda barasa naho bo bari bamaze kuruha kubera urugamba rukomeye rwo kugamburuza leta ya Paulo Kagame. Barasa nabashaka kuruhuka kuri ubu. Ariko Paulo Kagame azaba yibeshye cyane kuko impirimbanyi ubu ni nyinshi cyane kandi ziteguye no gutanga ubuzima bwaboho igitambo.
Mbega amosozi y’ibyishimo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bagiye gusukaaaaaaa?
Sijye wahera hahera Leta y’agacinyizo ya Paulo Kagame n’abambari be.
Yanditswe na Kanuma Christophe