Site icon Rugali – Amakuru

Sibyo gusa kuko UMUNSI UMWE wo kwibuka urahagije -> Misa n’amateraniro byakuwe muri Gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), yatangaje ko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi utagomba kurenza amasaha atatu mu rwego rwo korohereza abawitabiriye barindwa umunariro ukabije.

Iyo umuhango wo Kwibuka uri buhurirane no gushyingura imibiri yabonetse y’abazize Jenoside bikaba bitari bwubahirize amasaha atatu , CNLG ivuga ko inzego z’ibanze zisuzuma zikagena umwanya ukwiye iyo gahunda iri bukorwemo, bagendeye ku mutekano ndetse no ku buzima bw’abitabiriye uyu muhango.

Kugira ngo amasaha atatu CNLG yageneye igikorwa cyo kwibuka agerweho, byabaye ngombwa ko muri gahunda yo kwibuka ikuramo misa cyangwa amateraniro akorwa n’abanyamadini n’amatorero muri gahunda zo kwibuka zitateguwe n’abanyamadini.

CNLG isaba amadini n’amatorero ko yajya akora amateraniro cyangwa misa mbere y’igikorwa cyo kwibuka cyangwa nyuma yaho, kandi bikabera ahandi hatari aho abantu bateraniye bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanagennye kandi ko muri gahunda yo kwibuka itateguwe n’idini runaka, nta dini rigomba gusumba irindi muri uwo muhango bityo, umwanya wo gusenga ukazaba ari iminota icumi kandi isengesho rizajya rikorwa n’umwe mu bahagarariye amadini n’amatorero bawitabiriye.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe n’idini runaka, cyagwa se itorero ryemewe n’amategeko bibuka bagenzi babo bazioze Jenoside yakorewe Abatutsi, CNLG ivuga muri aya mabwiriza ko kwibuka bizajya bikorwa mu buryo bujyanye n’ukwemera kwabo, bitabangamiye amategeko agenga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byemejwe ku mpamvu z’uko ngo abibuka bose bataba ari abakirisitu, kandi ngo amasengesho atwara umwanya munini muri iki gikorwa cyo kwibuka.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge akaba ari n’umwe mu bagize Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, Musenyeri John Rucyahana

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge akaba ari n’umwe mu bagize Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, Musenyeri John Rucyahana, arasaba ibisobanuro kuri icyo cyemezo cya CNLG.

Bishop John Rucyahana wo mu Itorero Anglican avuga hari kuba harabaye gusobanurira amadini n’amatorero impamvu zo gukuraho umwanya wagenewe inyigisho.

Yagize ati ”Sindasoma ngo ndebe iryo tangazo ariko ubwo hari ikindi basimbuje inyigisho. Nemera ko hagombye kuba umwe waduhagararira akigisha urukundo rw’Imana ruduhuje twese”.

Bishop Rucyahana avuga ko inyigisho zigishwaga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa ku bantu bose, baba abakirisitu n’abatari bo, baba bemera Imana cyangwa batayemera.

Ati”Kumenya Imana no kuyubaha, kwimika ubukirisitu, ubuvandimwe n’urukundo bireba buri wese hadashingiwe ku idini runaka”.

CNLG ivuga ko mu rwego rwo kurinda abantu umunaniro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umwanya utagomba kugenwa ingano yawo ari uwagenewe umushyitsi mukuru gusa.

Source: Kigalitoday

 
Exit mobile version