POWER OF WORDS. Ibi binsubije mumyaka ya shize aho abantu bari batangiye guhagurukira kuvuga akarengane kakorerwaga abanyarwanda. Ngizi Negativity,..twahuraga nazo mwicyo gihe. Ababurana urwa NDANZE, baragiraga bati “niba se munavugisha ukuri, mwumva ibyo bigambo byanyu bizahindura iki!!!? mwazaje mukabivugira mu Rwanda!!! ni mukomeze muvuge URUSAKU RW’IBIKERI NTI RUBUZA INTARE KUNYWA AMAZI!!!
Ngibi bimwe mubisubizo,inyikirizo ndetse n’intero mugihe intore zabaga zibuze ibyo zivuga ku nyandiko zerekana akarengane gakorerwa abanyarwanda.
Mugushaka gucecekesha abavuga, bashyiraga imbunda imbere bati muzaze tubarase. KUGERA NAHO ABAKURIKIRAGA BENE IZO NYANDIKO, BATANGIYE KWEMERA YUKO URUGAMBA RWAGASHYIZWEMO INGUFU CYANE ARI UKURASANA NABO AHO KUMVISHA RUBANDA N’ISI YUKO LETA YU RWANDA IRIMO IHEMUKIRA ABANYARWANDA.
Nuko haje kuzavuka slogan nka (SMART WAY)
Ibintu kugeza nubu bamwe batarumva kuko bashishikajwe cyane nurasa gusa.
Smart way ishingiye kubintu byinyura bwenge ni uruhereko ni igisoro ni umukino wa chess
Ni uburyo bwo kujegeza agatsiko imbere ndetse n’inyuma kuburyo basigara bameze nkabahiriye munzu.
bamwe bagasohoka mwiyo Nzu ishya cg bagahindura Umuvuno.
Mbere yo gutekereza intambara ubanza gukora byinshi.
U Rwanda si urugo ni igihugu, ntago wakwisukira igihugu. IBIHUGU BITURANYE BITUMVA INTAMBARA URIMO, NTUSHOBORA GUTERA IGIHUGU ABAFATANYA BIKORWA NICYO GIHUGU N’INSHUTI ZACYO ZITUMVA URUGAMBA UGIYEMO. KUKO BAKURWANYA. NTUSHOBORA GUTERA IGIHUGU MUGIHE ABATURAGE BI MBERE BATAZI BATANUMVA IMPAMVU UVUGA YUKO UTABAYE.
AHO RERO NIHO HABANZA (POWER OF WORDS)
Njye ndashima byumwihariko abari muri uru rugamba mu mfuruka izarizo zose. Ndetse nabereka yuko mukomeje gusarura imbuto nziza mwabibye mugihe cyashize nubwo bamwe babasekaga.
hari abahagurukiye Abanyamahanga,nuko bahera uko berekana uburyo u Rwanda rutegetswe batamaza bashyira hanze agatsiko(Exposing)
Hari abahagurukiye abanyarwanda babumvisha impamvu ibintu bikwiye guhinduka. KANDI BARABYUMVISHE.
NDIBUKA MUGIHE DUTANGIRA IBI BYOSE, HARI HAKIRIHO UDUTSIKO TW’AMOKO.
KUBURYO BYOROHERAGA FPR GUHEMUKA BIYOROSHE UWO MWAMBARO W’AMOKO.
Madame Victoire Ingabire afungwa, barabyoroshye bati ni igihutu bati apfobya jenoside kuburyo byahumije bamwe amaso nti bakwita kukarengane yagiriwe. Birakomeza mpaka aho bafungiye kizito. Nuko nabandi nabo bati murarizwa niki!!!! bati si abatutsi benewanyu barimo bafunga nk’inzugi!!!!!
icyakozwe habayeho guhumura abanyarwanda bava mugihu cy’amoko ya HUTU VS TUTSI batangira kubona yuko ikibazo ari ubutegetsi bubi.
iryo hwitura ryajyanye abasore n’Inkumi muri politike basangamo bakuru babo. havuka za movement ndetse n’amasosiyeti sivile. arengera ikiremwa muntu. (POWER OF WORDS)
Mpirimbanyi rero mwakanguye abantu MUKORESHEJE INYANDIKO N’AMARADIO kugera aho abantu batangiye kugira inyota y’impinduka. ibi rero byabyaye ikibatsi cy’umuriro mwiyi Revolution, kugera aho Agatsiko kabaye nkagahiriye munzu bibura naho bapfunda imitwe. AHO BAGEZE HOSE BARABABWIRA BATI MURAKOSA. NABAMWE BABASHIMAGIZAGA BAGEZE AHO BASHYIRAHO “ARIKO”(BUT) ibi byaje gukorogoshora President Kagame ubwe ati izo “Ariko” mwongeraho ni iziki!!!
muti u Rwanda rurasukuye “ARIKO” nta burenganzira bw’ikiremwa muntu
Kagame nawe ati Nyabuneka nimuvuge yuko hasukuye, ni muvuge yuko dutera imbere nuko kandi nti mwongereho izo “Ariko”zanyu.
Agatsiko kashyizwe mukato “bitewe nibyo abanyarwanda bavugaga kurako gatsiko.” kugera aho agatsiko gatangije intambara y’amagambo kuri social media. NIBYO BAKANGURIYE URUBYIRUKO NGO KUZAJYA RUDUSUBIZA, RUKADUTUKA ETC…
NAWE BYIGEZE BICA INTEGE. NGIZI IMBUTO ZO GUSHYIRA AGATSIKO HANZE.
(BARABIFUNGIYE NUKO KANDI TWARABASUNITSE MPAKA BABIFUNGURIYE)
kuko hakomeje gutambuka inyandiko zivuga uburyo barengana. hakomeje gukwiza ububi bw’agatsiko.
Ubu basumbirijwe RERO BAHISEMO KUGABANYA UMURIRO UBATWIKA……BATI NTI TWONGERE KUMVA INGABIRE NTI TWONGERE KUMVA ABATUBWIRA YUKO TUMARIYE ABACIKACUMU MURI GEREZA.
IBI NIBIBAHUMYE AMASO, ….SI IMPUHWE BAGIRIYE KIZITO, SI IMPUHWE BAGIRIYE Madame Victoire. Ahubwo ni imbaraga zanyu zuko mutahwemye gutamaza amabi yagatsiko nokwerekana yuko mutabishyigikiye. NABAKANGURIRA GUKOMEZA GUSHYIGIKIRA NABASIGAYE.
NKUKO KAGAME YAKUNZE KUBIVUGA ATI “JUST MATTER OF TIME”NATWE TUTI YES “JUST MATTER OF TIME, NIBINDI ABANYARWANDA BIFUZA BIZATUNGANA YABYEMERA ATABYEMERA WE HAVE (POWER OF WORDS) iyi POWER OF WORDS ninayo ikora urugamba rw’amasasu mushishikariye. iyi POWER OF WORDS niyo ikora imyigarangambyo. Ndetse iyi POWER OF WORDS niyo irema ibyo dushaka mubuzima bwa buri munsi. NGO MBERE NA MBERE HARIHO JAMBO (WORD) KANDI UWO JAMBO YARI IMANA (WORDS CREATE )
mwihagarika kuvuga akarengane gakorerwa abanyarwanda yaba ubibwira abanyarwanda bangenzi bawe cg abanyamahanga. ndetse haranira kuba mu mpinduka zibyo ubona nka karengane.
abateraga ibyasha Kizito na INGABIRE……bazavuga iki kuribo mumyaka 3 irimbere???? abavugaga yuko ari ibintu byiza leta yakoze nko mu ntore urasanga uyu munsi biyumanganyije bati leta yacu yagize neza yakoze neza!!!!
Rwanda Iwacu