Site icon Rugali – Amakuru

Shaddyboo amaze gusiba ya tweet yasabaga polisi ya Kagame ibisobanuro

Shaddyboo amaze gusiba ya tweet yasabaga polisi ya Kagame ibisobanuro

Nyuma yuko Shaddyboo atangaje ku rubuga rwe rwa Twitter asaba polisi ya Kagame gutanga ibosobanuro ku mpamvu bakwinjira iwe nta ruhusa bafite, tumaze kumenya ko yamaze gusiba iyo tweet yasabagamo polisi ya Kagame ibisobanuro. None umuntu aka yakwibaza ibi bibazo bikurikira:

1.Ese polisi ya Kagame yaba yamusabye gusiba ibyo yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter bamusaba ko badashaka ko abasebya ariko bamwizeza ko bazakemura ikibazo cye?
2. Ese baba bamukanze bakamusaba gusiba ubutumwa bwe ku ngufu?
3. Ese abaje gusaka iwe mu rugo baba batwaye phones/devices ze bakaba basiba ubutumwa bwe bakoresheje imwe muri iyo phone/device ye batwaye?

Leta ya Kagame n’agatsiko ke muri FPR bageze aharindimuka kugezaho na Slay Queen Shaddyboo abateye ikibazo gusa ejo ntibazatubwire ko bamurashe ashaka gutoroaka cyangwa ngo twumve ngo yaburiwe irengero. Ikindi kandi Shaddyboo akunda ubuzima no kubaho neza ntibazibeshye ngo bamwice maze batubeshye ko yiyahuye.

 

Exit mobile version