Minisitiri Sezibera yagaye abakwirakwije amakuru y’ ibihuha kuri we.
Dr Richard Sezibera Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda ku nshuro ya mbere mu gihe cyenda kugera ku mezi abiri yagize icyo avuga ku bakwirakwije amakuru ku buzima bwe abita abanyabinyoma b’ abagambanyi.
Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 3 Nzeri 2019, ku gitekerezo yatanze ku butumwa bw’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe.
Yagize ati “Ni abanyamagambo b’abagambanyi. Bamwe muri bo ni abicanyi binjira mu mabanga y’abandi, abanyabwenge buringaniye, batagira imitekerereze. Ntimubategerezeho byinshi….”
Ubutumwa bwa Nduhungirehe bwatanzweho igitekerezo na Minisitiri Sezibera ubwe bwagarukaga ku makuru Nduhungirehe yavuze ko ari ibihuha yakwirakwiye avuga ko ubuzima bwa Minisitiri Sezibera buri mu marembera nyuma hagasohoka andi avuga ko Sezibera yapfuye.
Aya makuru yashingirwaga ku kuba Minisitiri Sezibera adaheruka kugaragara mu ruhame dore ko aheruka kugaragara mu ruhame tariki 11 na 12 Nyakanga 2019.
Ayo makuru yabanje kuvuga ko Minisitiri Sezibera arwariye mu bitaro byo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ariko icyo gihe ntawigeze agira icyo ayavugaho yaba Sezibera ubwe cyangwa undi wo muri guverinoma y’ u Rwanda.
Jeune Afrique iherutse gutangaza inkuru ivuga ko ayo makuru y’ ibihuha ku buzima bwa Minisitiri Sezibera yaturutse mu binyamakuru byo muri Uganda.
Source: Ukwezi