RDF yatangiye iperereza kuri Sergeant Robert ukekwaho gusambanya “umwana we”. Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyatangiye iperereza kuri Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert”, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yibyariye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, IGIHE yatangaje inkuru y’uko hari umwana w’imyaka 15 bivugwa ko wasambanyijwe na Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye muri muzika nka “Sergeant Robert” ndetse ko uyu muhanzi yahise atoroka akaba ari gushakishwa uruhindu.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uwo yasambanyije ari umwana yibyariye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, rigira riti “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”
Rikomeza rigira riti “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.”
RDF yijeje abanyarwanda ko ubutabera buzatangwa mu gihe nyacyo, inamagana ibikorwa byose bihabanye n’amategeko y’u Rwanda cyangwa se indangagaciro z’abagize igisirikare cy’u Rwanda.
Yakomeje igira iti “Ibikorwa byo gushakisha ukekwa birakomeje”.
Hari amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Sergeant Robert yasambanyije uwo mwana wo mu muryango we mu mpera z’icyumweru gishize, yasinze.
Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Sergeant Robert ari gushakishwa n’inzego z’ubutabera mu gisirikare cy’u Rwanda mu iperereza ku cyaha cyo gusambanya umwana wo mu muryango we.
Source: Igihe.com