Site icon Rugali – Amakuru

Senateri Tito Rutaremara avuga ko cardinal Giuseppe Bertello wari intumwa ya Papa mu Rwanda yahaye umugisha imihoro yatemye abanyarwanda atabizi.

Cardinal Giuseppe Bertello usigaye ari umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Leta ya Vatican, yoherejwe mu Rwanda kuwa 12 Mutarama 1991 nk’intumwa ya Papa mu Rwanda icyo gihe yari Musenyeri.

Senateri Tito Rutaremara avuga ko uwo musenyeri yamwibwiriye ubwe ko yahaye umugisha imihoro yatemye Abatutsi atabizi. Ati ” Yahamagawe i Kabgayi, i Byumba n’ahandi abwirwa ko hari impano Papa yoherereje u Rwanda igomba guhabwa umugisha nawe akagenda akabikora.”

Tito yemeza ngo ibyo byose Giuseppe yabikoraga aziko ari inkunga koko ivuye i Vatican atazi ko ari imihoro yo kwica Abatutsi.

Ariko n’iki cyakwemeza ko Tito Rutaremara hano arimo avuga ukuri? Cardinal Giuseppe Bertello yarimo amwicuzaho? Kiliziya Gatolika ko nziko bicuriza mu ntebe ya Penetensiya, umuntu akicuza imbere y’umukozi w’Imana, Tito se yari yabaye umukozi w’Imana? None se Cardinal Giuseppe Bertello yarimo atanga ikiru k’icyo cyaha yitirirwa yakoze? Tuzi neza twese uburyo Kagame n’agatsiko ke bimitse ikinyoma kandi ntibatinye kubika urusyo kuwo badashaka.

Hari uwavuze ati Cardinari aha umugisha gute ibyo atazi? Undi arongera ati ni gute byari kuba inkunga ivuye kwa Papa ntamenye ibya aribyo kandi yarahagarariye Papa mu Rwanda? Abo se bo baheshaga umugisha imihoro yatemye abatutsi bari bagiye gukora “Intambara ntagatifu” ariyo mu gifaransa bita “Guerre sainte” cyangwa bakita mu cyongereza “Anointed war?” Byose n’ibinyoma!!

Cardinal Giuseppe ngo yaje kwirukanwa mu Rwanda n’interahamwe Jenoside igitangira kugira ngo adakomeza kuvuga ubwicanyi kuko na mbere ngo yajyaga atanga izo raporo.????????

Kubivuga kwe ngo byatumye Radio Vatican ari yo ya mbere yatangaje ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.

Isohoka muri KIGALI TODAY

Exit mobile version