Senateri Ntawukuriryayo yagaragaje akarengane gakorerwa abimurwa ahagiye gushyirwa ibikorwaremezo. Bimaze kugaragara ko ahantu hagiye gushyirwa ibikorwa remezo, abahatuye babarirwa agaciro k’imitungo yabo ihari ariko ngo hari igihe batinda guhabwa ingurane ndetse bakaba batanemerewe kugira icyo bahakorera.
Raporo ya 2015-2016 y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, yagaragarijwe abasenateri, yerekanye ko abanyarwanda 67.7% aribo bishimira ibibakorerwa na Serivisi bahabwa.
Ubwo bagaragarizwaga iyi Raporo kuwa Kabiri, abasenateri bo muri Komisiyo y’Imibereho Myiza y’abaturage, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage bayunguranyeho ibitekerezo barebera hamwe ibintu bituma abaturage batishimira serivise bahabwa, bagaruka ku kibazo cyo kwimura abantu ahagiye gushyirwa ibikorwaremezo.
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene yavuze Leta ifite inshingano zo kurinda umutungo bwite w’umuntu kandi ko nubwo Itegeko Nshinga ryemera ko ushobora gukoreshwa mu nyungu rusange, hari ibibanza gukorerwa umuturage.
Senateri Ntawukuriryayo avuga ko hari ubwo uburenganzira bw’umuturage buhutazwa bidaturutse ku makosa ye.
Yagize ati “ Ariko se iyo ufashe ubutaka ukabuhagarika imyaka itatu, hazamo n’ibi by’ibiza ukamubuza gusana. Ubwo se uburenganzira bw’umuntu ntibuba buharenganiye?”
Yakomeje avuga ko ibikorwa rusange bigomba gukorerwa ku butaka bw’umuturage ku bwumvikane bw’impande zombi kandi ko buri ruhande hari ibyo rugomba urundi, anasaba RGB kugira inama mu by’amategeko agenga ikoreshwa ry’umutungo bwite w’umuntu mu bikorwa rusanjye.
Muri iyo raporo, abanyarwandaa bishimira serivisi bahabwa ku gipimo cya 67.7%, serivisi zijyanye n’ubutaka zishimiwe ku gipimo cya 67.3%, abazinenga bangana na 19.4%. Ugereranije n’igipimo cy’umwaka wa 2015, byiyongereyeho 3% kuko cyari 64.9%.