Abayobozi bo mu mudugudu bafatanyije bose nta kibazo cyananirana – Senateri Makuza Perezida wa Sena, Bernard Makuza, avuga ko abayobozi bo ku rwego rw’imidugudu bose bafatanyije, nta kibazo na kimwe cyananirana.
Perezida wa Sena Bernard Makuza yifatanyije n’abaturage ba Nyaruguru mu gikorwa cy’umuganda. Yabibwiye abatuye mu Murenge wa Kivu ho mu Karere ka Nyaruguru, nyuma y’umuganda wo gukura ibitengu mu muhanda yifatanyijemo na bo kuwa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018.
Yagize ati “Mu mudugudu dufite komite y’umudugudu. Dufite abayobozi bashinzwe urubyiruko, abashinzwe abagore, abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, imboni z’imiyoborere na ba mutwarasibo. Abo bose bagiye hamwe, buri gihe bagakorera hamwe, ikibazo icyo ari cyo cyose bagitera ishoti.”
Mu bibazo bahashya ngo harimo amacakubiri, ivangura, ibiyobyabwenge byatangiye kototera urubyiruko ndetse n’ubusambanyi bukorerwa abana batoya.
Abakurikiranye ubu butumwa batashye bavuga ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi mu guhashya ibibazo biboneka iwabo, cyane cyane ibyo gusambanya abangavu no kubatera inda bisigaye byarabaye nk’icyorezo.
Nyuma y’umuganda habaye inama n’abaturage
Ibi ariko ngo bazabigeraho abayobozi nibabaha umurongo w’uko babyitwaramo, nk’uko bivugwa na Fidèle Mbonyumuturanyi utuye mu Kagari ka Kivu.
Ati “Nibabitwigisha, bakatubwira uko tuzitwara mu kubyamagana, tuzabifatanya. Kuko ni ibintu bigayitse rwose kubona umwana w’imyaka 15 yegamanye n’inda, kandi yayitewe n’umuntu mukuru.”
Ku rundi ruhande ariko, ngo bizashoboka abayobozi nibafata iya mbere mu gutanga urugero rwiza nk’uko bivugwa n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 utashatse kuvuga amazina ye.
Ati “Hari n’abayobozi bangiza abana ubwabo. Nkanjye nzi umwana wavuye mu ishuri kubera mwarimu wamuhaye amafaranga amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina. We yagize ubwoba ahita ava mu ishuri.”
Mu bundi butumwa abatuye mu Murenge wa Kivu batahanye, harimo ubwo guharanira ubumwe bwabo, birinda icyabasubiza mu ivangura n’amacakubiri.
Perezida wa Sena ati “Nta hantu na hamwe mu Rwanda ivangura n’amacakubiri bitagize ingaruka zikomeye. Turabizi twese. Rero guhagarara tugashikama, tubifitemo inyungu twese.”
Yabasabye kandi kurwanya ruswa, birinda kugura ibyo bafitiye uburenganzira.