By A. Ben Ntuyenabo on 18 avril 2016
amakuruki-kagameIngoma tuba tuvuga nta yindi ni ubutegetsi bubi bwishyizeho bwa Leta ya FPR-KAGAME. Nkuko tudasiba kubicaho amarenga wagirango Semuhanuka uwo tubwira (prezida Paul Kagame) ntiyumva kandi afite amatwi n’ubwonko igihe kikaba kigenda kimusiga aseta ibirenge yirengagije ko ahetse umusaraba ugomba kuzashingwa ku mva ye mu gihe Nyagasani azaba amubaza ibibi yakoreye ibiremwa bye, abanyarwanda by’umwihariko.
Banyarwanda banyarwandakazi, ibyo byose akaba ari ingaruka n’umuvumo yikururiye yibwira ko agomba kuwuhekesha inzirakarengane z’abanyarwanda akomeza kumena amaraso yabo, nabagerageje kumucika, bamuhungira iyo bigwa akabakulikiranayo kugeza abaciye ibihanga, abamunyuze murihumye akarunda mu bihome umunsi ku wundi aliko abakatira igifungo cy’imyaka nawe ubwe atarangiza ku isi y’abazima! ngabo ba Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Mushayidi Deo, Dr Niyitegeka,Umuhanzi Kizito Mihigo, yewe n’abo basangiye akabisi n’agahiye barimo Col. Byabagamba Tom, Brgdr Gen. Frank Rusagara n’abandi… ni agahomamunwa pe! abanyarwanda twaragowe!
Banyarwanda banyarwandakazi, nsensenguye nsanga uyu mugabo Prezida Paul Kagame uko yakwikingira kwose ararushywa nubusa kuko iherezo rye rizaba ribi kurusha bagenzi be bamubanjirije yita ibigwari n’abacurabwenge ba jenoside! uhereye ku Mwami KIGERI IV RWABUGIRI kugeza kuri nyakwigendera Yuvenali HABYARIMANA.
Banyarwanda banyarwandakazi, kugeza magingo aya, igihe kibaye kirekire uyu munyagitugu Prezida Kagame yarahahamuye abanyarwanda wagirango yabavanyemo imitima n’ubwonko akaba yirirwa abagaraguza agati uko yishakiye kandi basangiye umuco n’imibereho aliko ararye ari menge kuko na Nyina wundi abyara umuhungu! uretse abanyarwanda gusa rero n’abanyamahanga ntaboroheye ahubwo ugasanga barakomakoma ngo imivu y’amaraso itongera! Yego nibyo ntawe ubyifuza aliko se umuti uzaba uwuhe?
Uyu munyagitugu mubo abangamiye cyane na none harimo akarere k’ibiyaga bigari yayogoje aho ahekura abaturage b’ibyo bihugu bakaba nta gihe batatakambye basaba ubutabera nyabwo aliko kugeza ubu amarapports amuhamya ubugizi bwa nabi n’ihonyora rya muntu akaba abitswe muli za Mudasobwa z’abagenga b’ Isi hirya no hino yaba mu muryango mpuzamahanga wa ONU cyangwa mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu (HRW) n’ahandi…nta suite…..
Ibikorwa by’uyu munyagitugu Prezida Paul Kagame afatanije n’igisirikare cye (RDF ,RNP) ntaho bitaniye n’ibyakorwaga n’umugabo ADOLPH HITLER n’igisirikare cye mu gutsemba imbaga y’abaturage b’aba NAZI!
Banyarwanda banyarwandakazi, ni mwubure imitwe aho guhora muyubitse imbere ye, kuko ku bw’umunyagitugu Prezida Paul Kagame, bizababera intsinzi y’ukwigobotora ingoma y’igitugu bityo mushobore gushyika ku bwinyagambuliro mwavukijwe aribwo demokrasi, ukwishyira ukizana kwanyu muli iki kinyejana n’ikizakulikira. Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 17/04/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
http://www.amakuruki.com/20160418-ingoma-ya-semuhanuka-mu-nzira-yumusaraba