Site icon Rugali – Amakuru

Sano James yitabye urukiko mu rubanza rwitabajwemo ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC

Sano James wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kuri uyu wa Gatatu yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho akomeje kuburana ku byaha birimo gukoresha nabi umutungo wa leta no gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko, nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Sano James wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kuri uyu wa Gatatu yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho akomeje kuburana ku byaha birimo gukoresha nabi umutungo wa leta no gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko, nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, hari hatumijwe Inama y’Ubutegetsi ya WASAC kugira ngo itange ibisobanuro ku makosa yagiye agaragara muri iki kigo ashingiye ku mitangire y’amasoko.

Mu kwiregura mu rubanza rwa mbere, Sano yavugaga ko ibyemezo yagiye afata ari Inama y’Ubutegetsi yabigizemo uruhare kandi nta muntu uyirimo wigeze akurikiranwa.

Sano ashinjwa ko yatanze isoko ryo gushyira abakozi mu myanya kandi Inama y’Ubutegetsi yararikuye mu masoko yihutirwaga, ibikora ivuga ko nta mafaranga yaryo ahari, bityo byakorwa na WASAC ubwayo.

Ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya WASAC, Dr Munyaneza Omar, yabwiye urukiko ko ibijyanye n’isoko ryo gushaka abakozi byari mu maboko y’akanama gashinzwe amasoko kagombaga gushaka ikigo kizabafasha, biza kuvanwamo ubwo Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo bwari buyobowe na Sano James bwavugaga ko aribwo bwakwitegurira ibizamini.

Nyuma ngo Inama y’Ubutegetsi yaje gutungurwa no kumva ko hari ikigo cyahawe isoko ryo gukoresha ibizamini by’akazi, hanyuma ibaza ubuyobozi bukuru bwa WASAC impamvu batanze isoko kandi bari bemeranyije ko ikigo ubwacyo [WASAC] kizitangira ibizamini.

Ngo icyabayeho ni uko ubuyobozi bukuru bwasobanuriye Inama y’Ubutegetsi ko impamvu byakozwe gutyo ari uko abantu bari basabye akazi bari benshi barenga ibihumbi bitatu, bikaba byari kugora WASAC ubwayo gukoresha ibizamini dore ko ngo n’uwari ushinzwe abakozi yari amaze gusezera ku mirimo.

Inama y’Ubutegetsi ngo yabwiye Ubuyobozi bw’Ikigo bwari buyobowe na Sano ko ibyakozwe atari byo kuko ngo yagombaga kumenyeshwa ikabifataho umwanzuro.

Perezida w’Iburanisha yabajije Dr Munyaneza impamvu batahise bahagarika iryo soko, asobanura ko ubuyobozi bukuru bwa WASAC bwari bwamaze kwishyura miliyoni zirenga 28 [hafi kimwe cya kabiri cy’isoko kuko ryari rifite agaciro ka miliyoni 61], babona habamo igihombo ariko basaba ubuyobozi bwa WASAC kwandikira abakozi bashinzwe amasoko; babihanangiriza kuri ayo makosa yakozwe yo gutanga isoko Inama y’Ubutegetsi itabyemeje.

Dr Munyaneza yanavuze ko basabye ubuyobozi bwa WASAC bwayoborwaga na Sano kwandikira amabaruwa yihanangiriza abayobozi bo mu Ishami rishinzwe Imitangire y’Amasoko, bubamenyesha ko nibongera gukora amakosa bazabafatira ibyemezo.

James Sano (ukoze mu mifuka) aganira n’abari baje kumva urubanza rwe nyuma y’uko rusubitswe
Ibijyanye n’inzu yo ku Gishushu WASAC yimukiyemo bidateye kabiri ikayivamo

Sano ashinjwa kandi ko yafashe icyemezo cyo kwimura WASAC ikava aho yakoreraga ikajya gukodesha inzu yishyura miliyoni 26 n’ibihumbi 264 Frw buri kwezi, kandi ngo isoko ritangwa nta piganwa ribayeho, ndetse ko ubwo WASAC yimukiraga muri iyo nzu mu 2016 yishyuye miliyoni 945.5 Frw nk’ubukode bw’imyaka itatu.

Dr Munyaneza yavuze ko ku itariki 19 Kamena 2015, ubwo bakoraga Inama y’Ubutegetsi; ku murongo w’ibyigwa Ubuyobozi bwa WASAC bwari buyobowe na Sano bwasabye ko hakwigwa ku bijyanye no kwimura ibiro; gusa icyo gihe Inama y’Ubutegetsi isaba ubuyobozi gutegura isobanurampamvu y’uku kwimuka.

Ikindi ni uko ngo icyo gihe Ubuyobozi bwa WASAC bwabwiye Inama y’Ubutegetsi ko kwimuka byatangiye, ndetse ikigo kigomba kujya gukorera ku Kisimenti ahazwi nko kwa Ndoli.

Ku itariki 16 Nyakanga 2015, ngo inyandiko ivuga ku kwimuka yongeye kuza mu nama y’ubutegetsi ariko idasinyweho na Sano; abagize Inama y’Ubutegetsi basaba ko ari we uyisinyaho.

Munyaneza yavuze ko impamvu WASAC yashatse kwimuka byatewe n’uko aho bakoreraga ngo hari hato kandi ifite abakozi 219, ndetse ko ngo nta parikingi ihagije bwari bufite bikagorana gutanga serivisi neza.

Ikindi ngo ni uko igihe inama y’ubutegetsi yateranaga byasabaga kujya muri Hotel Highland kubera ko nta cyumba cy’inama gihagije cyari gihari.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa WASAC ngo bwasobanuriye Inama y’Ubutegetsi ko bwagombaga gukodesha iyo nzu yo ku Kisimenti miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda, aho bwari gukodesha iyo bwakoreragamo izwi nka Centenary House miliyoni zirindwi Frw ku buryo nta gihombo byari guteza.

Munyaneza yabwiye urukiko kandi ko basabye ubuyobozi bwa WASAC gushaka umukiliya uzakodesha iyo nzu ariko hashira igihe kinini ntawuyikoreramo.

Byaje kugera muri Kanama 2016, mu Nama y’Ubutegetsi, James Sano ngo abwira inama ko amasezerano yo kwimukira ku Kisimenti bayasheshe, aho Umujyi wa Kigali wari warasabye ko inzu izwi nko kwa Ndoli ntawushobora kuyikoreramo hatabanje gushira amezi atandatu kuko yari iri kuvugururwa.

Nyuma ngo abagize inama y’ubutegetsi batunguwe no kubona WASAC yarimukiye ku Gishushu, batarigeze babimenyeshwa. Icyo gihe kandi ngo ya nzu WASAC yakoreragamo yari itarabona uyijyamo.

Kubura umukiliya w’inzu WASAC yakoreragamo biri ngo mu byatumye inama y’ubutegetsi ifata umwanzuro wo kuba WASAC yahita iyisubiramo aho gukomeza guhombya leta.

Perezida w’iburanisha yamubajije icyo abona Sano yabazwa, avuga ko akwiye gusobanura impamvu iyo nzu itigeze ibona abayikoreramo kandi ari byo byari mu ntego kugira ngo hatagira igihombo kizabaho.

Mu maburanisha yabanje, Sano yemereye urukiko ko yagize uruhare mu kwimura WASAC ariko ngo byatewe n’uko batari bagikwirwa aho bakoreraga mbere.

Biteganyijwe ko hakomeza kumvwa abagize Inama y’Ubutegetsi, mbere y’uko ubushinjacyaha n’uruhande rw’abaregwa bahabwa ijambo. Iburanisha ryasubitswe, rirasubukurwa saa munani z’amanywa.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri WASAC, Umuhumuza Gisèle (wambaye umupira w’icyatsi) na we yari yaje mu rubanza

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC, Dr M

Exit mobile version