Site icon Rugali – Amakuru

Sankara uko ahamagawe namwe mumugende inyuma mwese mwese n’iyonka. Ukuli azavuga ni ukwanyu, inkoni azakubitwa ni izanyu.

SANKARA ASA NA YEZU. Nimuhorane Imana !

Sankara asa na Yezu, murabyitegereze neza. Umwana w’Imana yarebye akangaratete k’abantu, asanga agomba kubitangira, niko guhaguruka yivana ahashashe ajya ku itabaro kandi yitanga wese kugeza n’ubwo amennye amaraso ye.

Uyu musore Sankara nawe, mumushushanye neza mumwitegereze murasanga ari umwana w’Imana Yezu wahagurukijwe no kwitanga ngo ace burundu akarengane n’ingoyi mu banyarwanda.

Bakundarwanda kandi rubyiruko rw’u Rwanda, muramenye ntimube rubanda rwa Pilato mu myaka ibihumbi bibili ishize ngo mube ari mwe mutanga uwaje kubakiza kandi Pilato ubwe nta cyaha yari yamusanganye, muramenye ntimurebere basore namwe nkumi z’u Rwanda kuko iyi nzira y’umusaraba ni iyanyu ubwanyu.

Nimuhaguruke muhagarare mwimane Sankara wahagurukijwe no kubitangira none akaba agejejwe imbere ya Pilato. Urubanza rwe ni urucabana, Sankara ni umuziranenge. N’ikimenyimenyi Nduhungirehe mu izina rya Leta yatangaje ko i Rwanda ari amahoro masa, ko no muli Nyungwe nta ngwe ziharangwa.

None rero dore igikwiye : Sankara uko ahamagawe namwe mumugende inyuma mwese mwese n’iyonka. Ukuli azavuga ni ukwanyu, inkoni azakubitwa ni izanyu. Kuko uyu munsi ari we, ejo akaba jyewe, ejobundi akaba wowe. Ibi rero si iby’i Rwanda, nimubirakarire muhagurukire rimwe mubyange.

Innocent Biruka, 02/05/2019

Exit mobile version