Site icon Rugali – Amakuru

SANKARA ASHOBORA KUBA YARABAYE IMPUMYI KUBERA YARAFUNGIWE AHANTU HATABONA

SANKARA ASHOBORA KUBA YARAFUNGIWE AHANTU HATABONA. Ejo nibwo Leta mpotozi ya Paul Kagame yashyize igaragaza impirimbanyi Callixte Sankara nyuma y’igihe kirekire kirenze igiteganywa n’amategeko yo ubwayo yishyiriyeho avuga igihe giteganywa kugirango ukurikiranyweho icyaha abe yagejejwe imbere y’ubutabera cyangwa se byibura anafungiwe ahantu hazwi kuburyo abo mu muryango we (iyo abafite) inshuti ze cyangwa se umwunganizi we yihitiyemo (apana uwo abagufunze baguhitiyemo) baba bashobora kugusura.

Mu myambaro itagize icyo itwaye, imeshe kdi inateye ipasi ( Abashoboye kumwegera bazatubwire ko batari bamuteye n’imibavu ihumura neza) sibyo gusa kuko bari banamwogoshe neza rwose kuburyo uwari kumukuraho ipingu ukamutereka mu bantu benshi byari kugora benshi ko uwo musore mwiza ukiri muto ari imfungwa nuwari kubyemera yari buhite avuga ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere kwisi gifata neza imbohe ( ibintu Paul Kagame akunda kubi)

Gusa Major Callixte Sankara yagaragajwe yambaye amadarubindi yirabura bityo bikaba byaranteye kwibaza impamvu yateye abicanyi ba Paul Kagame kubigenza gutyo, nkibyibaza reka dusuzumire hamwe impamvu zishobora gutuma umuntu yambara fume.

1. Fume akenshi zambarwa igihe umuntu ari kuzuba ryinshi kugirango zimufashe kugabanya imirasire y’izuba ishobora kwangiza amaso

2. Abantu bagira isoni zo guhagarara imbere y’imbaga y’abantu nabo bashobora kwitabaza fume kugirango zibafashe guhisha amaso igihe bagize isoni cyangwa ubwoba.

3. Mu bihugu byinshi kwisi abajepe bakunze kwambara fume bagamije kujijisha uwaba ashaka kugirira nabi umukuru w’igihugu aho agucunga Ku jisho agakeka ko uri kumureba kandi yenda wowe uri kwirebera ahandi cyangwa se wanasinziriye

Dusesenguye neza izo mpamvu duhita tubona ko ntanimwe murizo yari gutuma RIB igirira Sankara impuhwe azarizo zose ukuyemo ikibazo cy’isoni kuko Sankara azwiho ubutwari no gushira amanga kdi aziko abanyarwanda benshi bamuri inyuma ibyo kandi na Leta irabizi, ntago twavuga ko bamurindaga imirasire y’izuba kandi n’abapolisi bari bamufashe nabo ubwabo batari bazambaye ikindi mwibuke ko mwitangazo RIB yari yaraye ishyize ahagaragara ivuga ko izerekana Sankara yari yavuze ko gahunda ari Ku cyicaro cya RIB bityo ntibari kumwambika fume kandi badateganya kumushyira Ku zuba.

Impamvu ishoboka yari gutuma bamwambika fume ari nayo ya nyuma muzitera abantu kwambara fume:

4. N’igihe uba umaze igihe kirekire mu mwijima bityo ukambara fume kugirango utagera Ku rumuri ugahita uhuma, Leta rero yatinye ibihugu biyitera inkunga ko yica urubozo imfungwa maze ihitamo kubigenza kuriya mwabibonye ejo ngo ikomeze ihabwe amafaranga.

Kuri Kagame na FPR ye abereye umuyobozi kwica, guhotora no kubabaza abantu ubica urubozo s’icyaha cyangwa ikibazo kuribo, ahubwo ikibazo nuwabikorana ubwenge buke cyangwa ubuhubutsi kuburyo byajya hanze bigatuma abantu bibeshyaga ku nkotanyi bamenya ukuri kuko FPR iba ishaka kwigaragaza uko itari.

Amakuru dukesha RPF Gakwerere nuko muri rya joro ritindi Kagame yagiye gukorera Sankara iyica rubozo, yasabye ko bamushakira groves/ gants maze we Ku giti cye akanda Sankara ubugabo bwe, amucira mu maso n’ibitutsi byinshi nk’ibyabashumba, rero kuzana Sankara bamwambitse neza n’umutima ubacira urubanza ko ubugome bamukoreye bugaragarira amaso yabamubona.

IBIBAZO NIBAZA NIBI:

1. Ese koko Sankara ejo niwe wahisemo kutavugana n’itangazamakuru?

2. Uriya mwunganizi koko niwe wamwihitiyemo?

3. ESE no mu rukiko bazakomeza kumufunga umunwa?

4. ESE Sankara azemera offer leta ikunze guha abatabona ibintu kimwe nayo ifashe yo kwemera icyaha ugasaba imbabazi ubundi ukarekurwa ukajya kuramya Kagame?

5. Ese Leta izahitamo gushyira urubanza mu muhezo kdi ibyaha ishinja Sankara ari ibyaha ivuga ko byabereye ku karubanda twese turora? (Izatubwira ko itinye iki kandi Sankara atarigeze akorera politike ye mu muhezo?

Benito Kayihura

Exit mobile version