Site icon Rugali – Amakuru

Sankara arashinja ubushinjacyaha bwa Kagame kumubeshya bivuze ko ibyo yavugaga byose m’urukiko aribyo yahatiwe kuvuga.

Sankara and Kagame

Nsabimana Callixte wiyita Sankara akojeje isoni muburyo bugayitse ubushinjacyaha bw’u Rwanda bigaragara ko ibyo Nsabimana Callixte Sankara yavugaga byose murukiko aribyo yahatiwe kuzavuga. Dore uko Nsabimana Callixte wiyita Sankara murukiko uyu munsi yahindutse ubushinjacyaha bwa Kagame imbere y’Itangaza makuru ryaLeta niryo mumahanga. Yavuze ko ku wa 17 Gicurasi 2019, we na Me Nkundabarashi Moïse wamwunganiraga (ubu yunganiwe na Me Rugeyo Jean) bahuye n’Ubushinjacyaha Bukuru bwari buhagarariwe na Mutangana Jean Bosco ari kumwe na Ruberwa Bonaventure uri mu Bashinjacyaha bari kuburana na we mu Rukiko.

Ngo Mutangana yagize ati “Sankara uracyari muto, uri n’imfubyi. MRCD na FLN baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha. Tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane gishoboka kugira ngo na we usubire mu buzima busanzwe wubake urugo, ushake umugore ukore ubuzima bwawe.” “Ariko natwe dufashe turengere inyungu z’umutekano w’Igihugu n’iz’ubutabera. Uramutse utabikoze, ibi byaha ukurikiranyweho bifite uburemere bushobora kuba [bwatuma] uhanishwa n’igifungo cya burundu.”

Iyo witegereje ibi ubona ko Urukiko rushatse rwafungura bwana Rusesabagina kuko ibyo Sankara yamushinje yabitegetswe n’Ubushinjacyaha bwa Leta. Sibyo gusa na bwana Nsabimana Callixte Sankara bamurekura akigira kurongora nkuko abyifuza. Itekinika ryabakozi ba Kagame rimaze gukatira bwana Nsabimana Callixte wiyita Sankara imyaka 20 yigifungo uwamwunganiraga mumategeko ariwe Nkundabarashi Moïse yahise ahembwa (agororerwa).

Umunyamategeko Me Nkundabarashi Moise yahawe kuyobora urugaga rw’Abavoka mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 5. Ubu bwana Nsabimana Callixte Sankara yunganirwa na Me Rugeyo Jean.

Dutegereze turebe iby’urubanza rwa Sankara na Rusesabagina nacyane ko runo rubanza rurimo amanyanga menshi cyane nitekinika. Ntibizabatangaze aha ariho haherwa hagira Rusesabagina gufungwa binyuranyije namategeko agahita afungurwa.

ARC Urunana Nyarwanda France.

Exit mobile version