Amakuru aturuka mu bakirisito batandukanye mu Itorero rya ADEPR avuga ko uwahoze ayobora iryo torero Usabwimana Samuel yagize ubwoba ahunga igihugu ku makossa bivugwako yari yakoze.
Amakuru atangazwa n’inshuti za Samuel avuga ko yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi aho yatinyaga ko azafungwa kubera ibyaha ashinjwa.
Mu bikomeye ashinjwa harimo amafaranga yashyizwe mu kigega CICO arenga Miliyoni Magana ane yose yaburiwe irengero n’ubwo icyo kibazo bakitanaho ba mwana n’ubuyobozi bwa ADEPR.
Umwe mu nshuti za Usabwimana Samuel utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko Samuel akiri umuyobozi wa ADEPR yakoranaga na FDRL ndetse ayo makuru akemeza ko ariyo ibyo byose bikaba byaramuteye ubwoba ahitamo guhungira mu gihugu cy’Ububiligi aho yasanzeyo Nsanzurwimo nawe wayoboyeho ADEPR ufiteyo n’urusengero.
Abasimbuye Samuel bamushinjaga gukorana na FDRL ku buryo byanditswe kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse amaze kuvaho uyu musaza yabujijwe gusengera ku rusengero rukuru biteza umwuka mubi bitewe n’uburyo Abakirisitu bamukundagamo cyane.
Amakuru avuga ko hari inshuti ze ziba I Burayi bamugiriye inama ko naguma mu gihugu amaherezo bazamufunga bityo agira ubwoba ariruka arahunga.
Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje gushakisha uko cyavugana na Usabwimana Samuel kuri Telephone igendanwa ariko ntibyakunda tukaba tuzabagezaho inkuru irambuye nyuma yo kumuvugisha kuko tuzamuvugisha uko byagenda kose.
Itorero rya ADEPR hashize igihe kirekire rivugwamo ibibazo bitandukanye ariko ubu bikaba bimaze gushira kutumvikana ndetse ku buryo hari abitandukanije ku mpamvu zabo ndetse n’abandi bahagarariwe na Modeste Uwabimfura na Mitsindo n’abandi.
Leta ishima ibikorwa itorero rya ADEPR rimaze kugeraho n’ubwo hari abatabishima bagikomeje kuri harabika.
Rwego Tony
Umusingi.net