Capt Sagahutu Innocent ati: “Turafungiranye n’irembo ku gipangu aho gifungurirwa hari abasirikari baharinze abo rero nibo bataduha uburenganzira bwo kurenga igipangu. Kandi rero niyo tutaba dufunze nta byangombwa dufite kuburyo nyine nayo mabwiriza yo kuvuga ngo baratwirukanye sinzi niba dushobora kujya mu muhanda tukagenda cyangwa tukajya ku kibuga k’indege tugatega indege tukagenda ari nta byangombwa dufite. Turaho gusa ariko rero ntimugire ngo twagize ubwoba ngo twacitse intege OYA kuko tuziko urugomba umugabo iyo ruje ruramujyana ntabwo byadutera impungenge cyane kuburyo duta umutwe turaho turatuje nta kibazo dufite dutegereje ko bagira ibyo bemeza hanyuma bakabikora. Abategetsi biki gihugu kuko nibo badufunze banatwaka n’ibyangombwa urumva nta wundi tuvuga nibo dutekereza ariko rero kubera sitati dufite kuko turi abantu twazanywe na LONI hano ubwo LONI nayo turayireba kugirango igire icyo ikora.”