Site icon Rugali – Amakuru

Sadiki umwe mu mfungwa bakubise ferabeto muri gereza ya Mageregere yitabye imana. abandi benshi bari bumukurikire

Nyuma yo gukubitwa inkoni, ferabeto imigeri, amakabure n’ibindi bikozwe n’aba ofisiye bakuru bo mu gipolisi, igicungagereza n’igisirikare, SADIKI yabaye umufungwa wa mbere witabye Imana azira izo nkoni muri gereza ya Mageragere .

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aravuga ko uyu mufungwa yashizemo umwuka ahagana mu mu ijoro ryo kuri uyu wa 09 Nyakanga ahagana saa tanu z’igicuku! Uyu musore wakubiswe bikomeye nyuma y’aho muri gereza habereye imyigaragambyo yakomotse ku kuba abafungwa batarishimiye uburyo umuyobozi wa gereza CSP Innocent Kayumba yaramutumije ngo ajye gukubitirwa hanze kandi aribwo yaragikiruka inkoni ze, byaje kurangira akubiswe n’abofisiye banyuranye bo mu nzego z’umutekano nkuko twazirondoye haruguru bamusiga ari intere none yaraye ashizemo umwuka!

Usibye kuba mu gihugu kiyobowe bunyamaswa nk’ikiri mu ntambara, ntibyumvikana uko uyu muyobozi aza kubwira ba nyiri umuntu kuko mubyo urukiko rwari rwaramukatiye nta nkoni zarimo! Usibye uyu Sadiki kandi hari n’abandi bafungwa bagera ku 150 nabo bameze nabi ku buryo bashobora kumukurikira!
Ku munsi w’ejo hashize igicungagereza kitabaje igipolisi n’igisirikare nyuma y’aho abafungwa bari barembejwe n’imitarimba bakubitwaga n’abacungagereza bakirwanaho! Izo nzego ziteranye zakubise abafungwa baza no kugera muri gereza y’abagore aho babakubise maze hagahahamukamo benshi bakabona kubareka!

Si ubwambere inzego z’umutekano zicira abantu aho bafungiye! Bamwe bagwa mu makasho abandi mu magereza! Ni ngombwa ko uyu muyobozi wa gereza ya Mageragere ashyikirizwa inkiko. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nayo irasabwa gukurikiranira hafi iki kibazo kandi kigashyirwaho iherezo!

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Source: abaryankuna.com

Rubibi Jean Luc
Umujyi wa Kigali

Exit mobile version