*Mu mvugo yateye ubwoba Abanyamakuru, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi benshi,
*Yari amaze iminsi ine afunguriwe kwica umuvandimwe we. Nyuma yo kwica Christine yishe undi,
*Ngo uyu munsi yari kwica undi,…
Kacyiru- Ku biro bikuru by’ishami rya Police rishinzwe ubugenzacyaha CID ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Ingabire Benjamin yiyemereye ko ari we wishe Christine Iribagiza uherutse kwicirwa mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, avuga ko nyuma yo kwica Iribagiza yishe undi muntu ku itariki 20 Mata.
Ku itariki ya 13 Mata ni bwo inkuru yamenyekanye ko Christine Iribagiza wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abantu bamunigishije umugozi.
Kuva ubwo Police yahise itangira iperereza. Kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abagabo batatu bakekwaho ubu bwicanyi.
Ingabire Benjamin wiyemerera ko ari we wishe Iribagiza Christine, avuga ko yafatanyije na mugenzi we witwa Hatangineza Ismael Hassan.
Ingabire Benjamin wari wafunguwe ku itariki ya 09 Mata na bwo nyuma yo kurangiza igihano yari yakatiwe kubera kwica umuvandimwe we, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi bantu benshi bagera ku 1000.
Uyu wiyemerera ko yishe nyakwigendera Christine, avuga ko yari agiye kwiba imodoka yari iri mu rugo kwa nyakwigendera ariko yabanje guhuza umugambi n’umuzamu wo kwa Iribagiza.
Ngo agezeyo uyu muzamu bananiwe kumvikana ku byo bari bemeranyijwe nawe ngo ahita ashaka kumwivugana. Ati ” Nabonye atangiye kwinangira mpita mujyana mu gikari ndamwica ariko ntiyapfa.”
Yahise yinjira mu nzu asanga Iribagiza akamwaka amafaranga n’urufunguzo rw’imodoka akabimwima agahita amwica amunigishije umugozi.
Uyu mugabo wiyemerera ko atari ubwa mbere yari akoze ubwicanyi, avuga ko uyu munsi yari kwica undi muntu.
Ingabire wakoreshaga imvugo ziremereye zateye ubwoba abamwumvaga yagize ati ” Uwo nari kwica uyu munzi ararusimbutse.”
Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW